Abiga ubuvuzi n'ubuzima I Remera ntibishimiye icyemezo cyo kubimurira I Huye

Abanyeshuri ba kaminuza yu Rwanda, Koleji yUbuvuzi nUbuzima baravuga batishimiye icyemezo cyo kwimura iyi Koreji imaze imyaka mike muri Campus ya Remera ikajyana i Huye. Bavuga ko bafite impungenge zo kutazabonera ibikorwaremezo byifashishwa mu myigire yabo ku gihe ubwo bazaba bageze i Huye kandi aho bigiraga bari bamaze kwiyubaka. Bagaragaza ko mbere yo gufata iki cyemezo, guverinoma yagombaga kubanza kubaganiriza nkabagenerwabikorwa.

kwamamaza

Aba babyeshuli batangaje ibi nyuma yuko ku wa kane, ku ya 18 Mata (04), Minisitiri w'Intebe yatangarije abagize inteko ishingamategeko yu Rwanda ko hakozwe amavugurura muri Kaminuza yu Rwanda, agomba gutangirana numwaka wAmashuri utaha.

Ayo mavurura yakozwe hashize imyaka mike habayeho amavugurura nanone muri Kaminuza yu Rwanda. Gusa, ubwo yagezaga ku bagize inteko ishingamategeko yu Rwanda, imitwe yombi, ibyakozwe na guverinoma mu kunoza ireme ryuburezi mu byiciro byose kuva muri 2017, Dr. Edouard NGIRENTE, Ministiri w’Intebe, yongeye gutangaza amavugurura muri iyi Kaminuza, atuma zimwe muri Koleji zimurwa zikava aho zakoreraga zikajya ahandi.

Yagize ati:" koleji yigisha iby'ubugeni, indimi, n' ubumenyi n' imibereho by'abaturage, iyigisha iby'ubukungu, iy'igisha iby'ubuvuzi n'ubumenyi mu by'ubuzima; uko ari eshatu zizaba ziri muri Huye. Kuko icyo ivugurura rigamije ubu ni uko butti koleji ibarizwa ahantu hamwe, icyari gihari mbere ni uko koleji imwe yashoboraga gukorera ahantu hatanu hanyuranye."

Ibi byatumye bamwe mu bagize inteko ishingamategeko babaza niba haratekerejwe ku bikorwaremezo byari bimaze gushyirwa aho abanyeshuri bigiraga. Hatanzwe urugero kuri Koleji yUbuvuzi nubumenyi mu by'ubuzima yakoreraga i Remera kandi ikaba yoherejwe gukorera i Huye.

Umwe yagize ati:" ubwo niba igiye gusubira Huye, ibikorwaremezo byari bihari, ibikoresho n'iki byose... bizagenda bite? Barikwibaza bati ese ko byari byakuweyo bikaza bigiye gusubirayo?"

Undi ati:" amalabo menshi yarari muri MCS hano hahoze ari KIE, amaclinic yarashamikiye kuri MCS yavuraga bakanig, nagiraga ngo numve niba rya hamwe ryo kuba abantu bazigira hamwe rizubahirizwa kuko numvaga hari ibikwiye kuba I Kigali kuko amavutiro niho ari, abaganga bakoraga izo practice, bigishaga bakanavura; abenshi bavurira I Kigali. Mutubwire uko mwabitekereje ku buryo tutagira ingaruka igihe yaba igiye I Huye."

 Dr. Edouard NGIRENTE, Ministiri wIntebe, yasobanuye iby'iki kibazo mu buryo butqgaragaza neza uko ibikorwaremezo byifashishwa mu burezi bizacungwa.

Yagize ati:" umwana utangiye kwiga Medecine mu mwaka wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu azaba ari I Huye, niho ishuli riri, niho ubuyobozi buri. Ariko mu gihe cyo kujya kwimenyereza umwuga, abazaza I Kigali kubacumbikira hariya, bazaba bahacumbitse nta kibazo. Ariko uko gukenerwa ko kujya ku bitaro bimenyereza, ho bazakomeza kugenda bazenguruka. Ndagira ngo izo mpungenge zishire, ntabwo inzu ya Remera iravamo abantu."

Bagombaga kubanza kuganirizwa!

Ku ruhande rwabanyeshuri ba Kaminuza yu Rwanda, Koleji yUbuvuzi nubumenyi kuby'Ubuzima, baravuga ko uku kwimuka batakuganirijweho kugira ngo batange ibitekerezo byabo. Bavuga ko batabyakitiye neza kubera impungenge bagaragaza.

Umwe yagize ati:" icyo cyemezo nubwo cyafashwe ariko nkatwe abagenerwabikorwa ntabwo tucyishimiye, ntabwo twacyakiriye neza. Bo bafata ibyemezo bihutiweho, batabajije abagenerwabikorwa, icyo kintu ntabwo aricyo. Bagakwiye kuza bakabanza kubaza abanyeshuli nabo bagatanga ibitekerezo noneho bikazashyirwa mu bikorwa."

Undi ati:" hari clinic twasanze aha, niyo teaching dufite. Rero ndikwibaza niba hari indi izubakwa I Huye ku buryo ariyo tuzajya dukoresha."

" turibaza niba icyo gihe tuzaba tugiye cyangwa muri iki kiruhuko bizaba byongeye gusubira nkuko byari bimeze hano. Urumva harimo ikibazo."

" ikintu kiri kutuvuna ni ugutekereza ko dushobora kutazabibona I Huye kandi urumva ko bitaba byiza ku myigire yacu."

Muri 2017, nibwo haherukaga amavugurura muri Kaminuza yu Rwanda, yimuye abigaga mu ishami ryUburezi muri Campus ya Remera bakajyanwa kwiga i Kayonza muri Campus ya Rukara. Nimugihe abari muri Koleji yUbuvuzi n’Ubumenyi mu by'ubuzima bigiranga muri Campus ya Nyarugenge na Huye, bimuwe bakajyanwa kwigira muri mu ya Remera ari nayo bagiye kuvanwamo bakoherezwa i Huye batabigishijwemo inama nk’abagenerwabikorwa.

@Gabriel IMANIRIHO, Isango Star - Kigali - UR, Remera Campus.

 Apr 19, 2024 - 11:07