Abiga mu mashuri makuru na Kaminuza biteguye irushanwa ku nshuro ya 30 ryo gusoma no kwandika

Kuri uyu wa Mbere, mu bigo 23 by’amashuri makuru na za kaminuza hatangijwe amarushanwa yo gusoma no kwandika ku nshuro ya 3, agamije gusuzuma no kuzamura ubumenyi bw’urubyiruko ku gukangukira kurushaho kwitabira gusoma no kwandika amateka n’imiyoborere by’u Rwanda kugirango bitazasibangana ndetse no kugirango bikwirakwire mu buryo bwose bushoboka.

kwamamaza

Ni kunshuro ya 3 amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri makuru na za kaminuza atangijwe, aho kuri uyu wa Mbere ku bigo by’amashuri bigera kuri 23 byo mu Rwanda hose hatangijwe iyi gahunda izasozwa ku itariki ya 27 uku kwezi.

Hategekimana Richard, Umuyobozi w'urugaga rw'abanditsi mu Rwanda yavuze ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ukugirango urubyiruko rw’u Rwanda rwibande ku kugaragaza ibyiza by’imiyoborere u Rwanda rumaze kugeraho binyuze mu mashuri bigamo.

Dr. Sikubwabo Cyprien, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, nk’imwe mu ri kaminuza yitabiriye aya marushanwa ngo dore ko ifitemo abarenga 100 bahatanye yavuze ko ari iby’ingenzi n’ingirakamaro ku gihugu ndetse no ku banyeshuri muri rusange.

Bamwe mu bitabiriye aya marushanwa bavuze ko bayiteguye neza ndetse bashishikariza urubyiruko rugenzi rwabo kugira umuco wo gusoma no kwandika ibyo u Rwanda rwanyuzemo.

Ku nshuro ya mbere hitabiriye abagera kuri 700 mu gihugu hose, inshuro ya 2 barazamuka bagera ku 1000, kuri iyi nshuro ya 3 bazaba barenga ibihumbi 3000,  bazateranira ku Ntare Arena ku itariki ya 27 Werurwe ku munsi wo gutanga ibihembo ku bazaba baratsinze.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 4, 2025 - 10:52