Abiga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro baracyabangamiwe

Abiga mu bigo byigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda baravuga ko bakibangamiwe na bamwe mu bagisuzugura abiga ay’amasomo. Ndetse bamwe bayafata nk’amahitamo ya nyuma mubyo kwiga, bakeka ko yigwamo n’abanyeshuri b’abaswa bananiwe kwiga andi masomo asigaye kandi ntaho ibyo bihuriye n’ukuri. Nimugihe bamwe mu bayobozi b’ibi bigo by’amashuri bavuga ko icyo abantu bakwiriye kumenya ari uko aya masomo ariyo agezweho muri gahunda ya leta yo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

kwamamaza

Batitaye ku bibaca intege, abarangije kwiga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinze ku manota menshi, bavuga ko barenze ku bivugwa ku mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro birimo kuba ari amasomo yigwa n’abananiwe kwiga andi masomo, ko yigwa n’ibirara, abaswa n’ibindi…nuko  barabivuguruza, bayahitamo. Bavuga ko  iyo myumvire ikwiriye guhinduka.

Umwe yagize ati: “ hari nk’igihe wenda wumva nk’ababyeyi bo hanze ..nkanjye reka nitangeho urugero: mubatanzi hari abamfata nk’ikirara, iki…hari benshi batarabisobanukira.”

Undi ati: “ ababyeyi bacu bamwe ntabwo babyumva ko uwo mwana yaza kwiga ashobora kuba nk’umuntu ukomeye.”

“ ni ikibazo kuko atari ku ruhande rw’aha turi, ubibona ku rundi ruhande, aho bamwe na bamwe batarumva abantu nkatwe biga imyuga. Hanze uko badufata niho hakiri ikibazo. Numva hanze babyumvishije bakabasha kutwakira nuko iyo myumvire yo kumva ko abiga imyuga ari abana bananiranye.”

NGABONZIZA Germain; umuyobozi w’ikigo cy’ishuri rya technique rya Nyanza, avuga ko iyo ari imyumvire ya kera ndetse inakwiriye guhinduka. Gusa ahamya ko byanatangiye.

Ati: “mu myakla ishize nibwo hari hakiri ikibazo gikomeye ku baturage batumva neza n’umumaro wabyo. Ariko aho bigeze, bitewe n’ingamba zafashwe ku rwego rw’igihugu, hafashwe ingamba zo gukomeza gushishikariza, kwigisha no gusobanurira abaturage mu mpande zitandukanye hifashishijwe n’ibigo by’amashuli aho biherere kugira ngo bashishikarize abana kubyo bakora. Kandi mubona naho mwasuye ko bishimishije kandi bigaragaza icyerekezo cy’igihugu.”

Icyakora Dip UMUKUNZI Paul; Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), avuga ko abafite iyo myumvire bakwiye kuyihindura bitewe n’aho isi igeze n’aho igana

Ati: “ kubwira umwana wawe ngo ntuzigere ujya muri technical education, ntuzigere ugira skills uba uri kumuhemukira cyane. Uba uri kugira ngo narangiza kwiga, ukagera aho umubaza uti ‘uzi gukora iki’ avuge ati ‘narize nubwo nta kintu nzi gukora.’ Ibyo biteye agahinda cyane."

"Rwose isi turi kuganamo iyobowe na Tekinoloji, kuyibamo nta tekiniki, nta bumenyi bufatika ufite ni ibyago bikomeye cyane. ababyeyi bakabaye babyumva kuko ntabwo tukiri muri cya gihe umuntu yabeshwagaho nuko azi gufata mu mutwe ibintu byinshi cyane nuko wabimubaza akabisubiza.  Ubu ikoranabuhanga ryasubiye muri ibyo ngibyo.”

Imwe muri Gahunda ya leta y’iterambere ikicyiro cya kabiri, izwi nka nst2, iteganya ko benshi mu rubyiruko rurangiza amashuri ruzaba rugomba kuba rwarize cyangwa rwarongereye ku byo rwize umwuga runaka kugirango rurusheho kwisanga ku isoko ry’umurimo, nta mbogamizi.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star- Kigali.

 Feb 7, 2025 - 10:18