Ntabwo bikwiye ko abayobozi aribo batesha agaciro ururimi rw'Ikinyarwanda

Bamwe mu banyarwanda by’umwihariko ab’urubyiruko baravuga ko intandaro yo kuba hari benshi badaha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda rukwiye, ari bamwe mu bayobozi bumva ko gukoresha indimi z’amahanga aribwo busirimu.

kwamamaza

Afatiye ingero ku bihugu byanyuze mu bukoloni nyamara bigakomeza gukoresha indimi zabyo kavukire, Amb. Robert Masozera, Intebe y’Inteko y’Umuco, avuga ko ururimi ari imwe mu nkingi zafasha mu iterambere ry’igihugu, nyamara ngo mu Rwanda ahubwo benshi batewe ishema no kwivugira iz’abakoloni ibyo we abona nk’ikibazo mu myumvire.

Ati "ibyo gukoresha indimi z'abakoloni mbibona muri Afurika gusa abandi bakoresha indimi z'iwabo kandi mu cyatumye batera imbere bahesheje agaciro umuco wabo, umurage wabo harimo n'ururimi nk'ingobyi yabyo, Abahinde bakoresha ururimi rwabo kandi barakolonejwe, Abashinwa hari n'abandi".

Yakomeje agira ati "twebwe Imana yaduhaye umugisha iduha ururimi rumwe kubera iki twajya kuvuga izindi ndimi kandi ukumva ngo ni ukubera ubusirimu, ntihazagira ubeshya ngo ururimi ry'ikinyarwanda rurakennye, iki ni ikibazo muri politiki tujyanisha no kwigobotora ubukoloni, turakolonejwe mumutwe".

Nyamara n’ubwo aya makosa akunze gushyirwa ku baturage bose muri rusange by’umwihariko ababyiruka, hari ababwiye Isango Star ko abayobozi babiretse n’abaturage babireka kuko umwera uturuka ibukuru ugakwira hose.

Nimwiza Angelique ati "bajye bavuga ikinyarwanda kizima gifatika Icyongereza kivugwe mu gihe cyacyo".

Umutesi Claudine nawe ati "ni byiza ko dukora igikwiye mu buryo bukwiye ntiduse n'aho turi kugirira impuhwe abana bari kubyiruka nk'aho ibyo turi kubigisha banze kubyumva". 

Robert Masozera, uyobora Inteko y’Umuco, avuga ko koko bidakwiye ko abayobozi aribo batesha agaciro ururimi rw'Ikinyarwanda, ariko ngo hari ingamba.

Ati "ubukangurambaga turimo dukora n'abo tugirango bahindure n'abayobozi barimo, ntabwo umuntu akwiye guhindura ururimi kubera umuntu umwe cyangwa babiri bari aho, nimuzajya mubona dukoresha Icyongereza n'Igifaransa ukabona twagize n'ishema harimo ibisigisigi by'ubukoloni, dufite inshingano zitoroshye ariko impamvu zitugora hari abafatanyabikorwa twifuza ngo babizemo, nk'abayobozi, abanyamakuru n'abahanzi".   

Nk’uko biteganywa mu Itegeko nshinga ry’u Rwanda, ururimi rw’igihugu ni Ikinyarwanda, uru nirwo abaturage bose bahuriyeho ndetse rukanakoreshwa cyane mu mitangire ya serivisi, mu gihe kandi uru rurimi kavukire ruri muri enye zemewe mu butegetsi arizo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, ibikomeza kurwongerera ububasha busaba inzego zose kwitabira kurukoresha kenshi kandi neza.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Feb 27, 2024 - 08:08