
Abayobozi b'amadini n'amatorero bari kwigishwa uko bahosha amakimbirane badateje andi
Jun 26, 2025 - 14:55
Abigisha abazavamo abayobozi b'amadini n'amatorero baravuga ko batangiye kubatoza uburyo bwa gihanga mu gukemura amakimbirane n’ihohoterwa badateje irindi. Ni nyuma y'aho Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu igaragarije ko mu madini n'amatorero hari amakimbirane asubiza inyuma ubumwe bw'abanyarwanda.
kwamamaza
Dr BIZIMANA Jean Damascene; Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu, aherutse kugaragariza komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n'umutekano muri Sena y'u Rwanda ko mu madini n'amatorero hakiri ibibazo bishingiye ku makimbirane kandi bikwiye kuvugutirwa umuti.
Yagize ati:" Niba bigisha abandi, hari urugero bakwiye gutanga. Mujya kubona mukabona ibibazo muri ADPER byadutse, ukabona muri EAR niba habonetse umwanya w'umwepisikopi I Shogwe, ugasanga abantu barabishwaniye, bigaragaje ikibazo koko."
Yongeraho ko" Ubu turi ho turabisuzuma, tukagenda itorero ku rindi."
Umuyobozi w'ishami rya Teworojiya muri kaminuza y'Abaporotesitanti mu Rwanda-PUR, Dr Celestin NSENGIMANA, unigisha kubaka amahoro no gukemura amakimbirane, avuga bo bakimara kubona iki kibazo batangiye gutoza abayobozi b'amadini n'amatorero uburyo bwa gihanga mu gukemura amakimbirane n'ihohoterwa badateje irindi.
Ati:" Ni uburyo bukangurira buri wese ko yifite mo icyiza ashobora kugeza ku bandi. Cyane cyane umutima w'ayo makugurwa ni imbaraga zihindura. Hanyuma namara guhinduka, ngahindura abandi."

Abaheruka gufata aya masomo ni abo mu itorero ry'abapolotestanti, nabo bazahugura abandi.
Dr NSENGIMANA avuga ko "Umukoro tubahaye ni uw'uko aya mahugurwa bakoze y'icyiciro gisoza, atari ayo kugira ngo bahabwe impamyabushobozi ngo bagende bazibike mu ivarisi, cyangwa se abayoberwa aho bazishize, ahubwo ni uko ibyo bahuguwe bagenda bakabishyira mu bikorwa."
Bamwe mu bitabiriye ayo masomo bavuga ko hari icyo bayungukiyemo, kanzi bakazagitoza nabo bayobora, bikazazana impinduka nziza nk'uko byifuzwa.
Umwe yagize ati:" Aya mahugurwa nayabonye mo igikoresho cy'ingirakamaro. Mu maparuwase dushinzwe hakunda kugaragara amakimbirane atandukanye cyangwa se kutumva ibintu kimwe, nk'uko hajya habaho ihohotera ritandukanye."
Yongeraho ko" Nasanze kuba tutumva ibintu kimwe atari impamvu y'uko bandwanya cyangwa atari uko bandwanya ahubwo nshobora kubatega amatwi tugahuza ibitekerezo, hanyuma tugashakiramo ibyo kubaka kurushaho umurimo dushinzwe."

Dr Mugenzi Patrice; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, yibutsa amadini n'amatorero ko Leta itazihanganira uwo ari we wese, usubiza inyuma abanyarwanda.
Ati:" Reka ngire icyo nisabira amadini n'amatorero: mwongere mwikorere isuzuma, cyane cyane abayobozi b'amatorero n'amadini. Leta y'u Rwanda ntizemerera uwo ari we wese wavutsa abanyarwanda intambwe tumaze kugeraho yo kwiyubaka. Ntawabajyana mu macakubiri cyangwa ngo adusubize iyo twavuye."
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Kaminuza y'Abaporotesitanti mu Rwanda bugaragaza ko abamaze kunyura muri aya mahugurwa yo gukemura amakimbirane n'ihohoterwa badateje irindi, basaga 500. Abo barimo 150 bazahugura abandi, aho banahabwa impamyabumenyi mpuzamahanga, zibibemerera.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


