Abatuye Gatenga bahangayikishijwe n'umuhanda wangiritse

Abatuye n’abahagenda umurenge wa Gatenga wo mu karere ka Kicukiro barataka kubangamirwa n’umuhanda werekeza I Nyanza wangiritse cyane. Bavuga ko ushobora no guteza ibibazo mu gihe cy’imvura bitewe n’uko wononekaye bikabije. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhumuriza abaturage, buvuga ko uyu muhanda uri gushakirwa ingengo y’imari kugira ngo uzakorwe bitarambiranye.

kwamamaza

Uyu muhanda uherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gatenga, akagali ka nyarurama, mu mudugudu wa Bisambu. Iyo uganiriye n’abahabatuye, bagusangiza imihangayiko baterwa n’uyu muhanda uhanyura werekeza I Nyanza bitewe nuko wangiritse bikabije. Bavuga ko iyo uwunyuzemo mu gihe cy’izuba atoroherwa n’ivumbi. Naho mu gihe cy’imvura, impungenge zikaba zose ku mpanuka.

Umuturage umwe yagize ati: " nk'igihe cy'imvura, iyo abana bari kujya ku ishuli, urabona amazi aba amanukamo hano, ashobora kumanuka n'umwana ari kumanuka akaba yamutembana. urabona dutuye hano, akenshsi dukunda gukoresha uyu muhanda ...bibaye byiza bashyiramo nka kaburimbo imanuka ikagera hepfo. Byaba ari byiza kuko nk'iyo ubashije kujya ruguru ku muhanda ntutege moto, ugerayo wabaye ivumbi!"

Undi yongeraho ko "dukwiye ubuvugizi kuko nk'ibi bihe by'imvura tugiye kwinjiramo, kuhaca aba ari ibindi bindi kuko impungenge z'aha ni nyinshi kandi zumvikana.

"impungenge zindi ni uko uyu muhanda ugiye gucikamo kabiri, rero kugenderanirana na bahariya ntibizapfa gushoboka. Abava za Nyabikenke cyangwa mu bice bya za Rebero, za Kigarama, hano iyo hacitse haba balle kuburyo ntawahambuka."

Jean Claude NTAGANDA uturiye uyu muhanda, avuga ko banabangamiwe n’ubutaka bwa bamwe bwamaze guhindurwa umuhanda nyabagendwa, bwigabijwe n’abahunga kunyura ahangiritse cyane. Avuga ko ibyo byabaviriyemo kwangiririzwa imyaka.

Ati: "ikibazo mfite ni ukuba barananiwe gukora umuhanda ucikamo kabiri hanyuma umuhanda bakaba barawuhinduye mu kwanjye nuko nahinga imyaka bakayinyuramo kandi nkabura umuvugizi nibura ngo babashe gukora umuhanda noneho uve mu murima wanjye.  Ni imbogamizi  kuko mbona igihe cy'ihinga kirageze nuko nkibaza uko nzahinga mukwanjye kandi ariho hahindutse inzira y'umuhanda nuko bikanshobera!"

Kimwe n'iyindi mihanda ibangamiye abanyakigali, Emma Claudine NTIRENGANYA; umuvugizi w’umujyi wa Kigali, avuga ko bijyanye n’ubushobozi, bazakomeza gutunganya iyi mihanda bahereye ku iteje ibibazo kurusha indi.

Yagize ati: "Dufite gahunda yo gukomeza gukora iyi mihanda iri muri Kigali , yose atari n'uwo gusa. Nk'uko umuyobozi yabisobanuye mu nama n'abanyamakuru...hagenda hageragezwa gushakwa ingengo y'imari ituma tubasha kuyikora. Rero tugenda dukora buhoro buhoro ariko ntabwo bibujije ko ahantu hasa naho hatera impungenge tuba tuhazi kuburyo tugerageza kureba icyo twakora. Ubu turimo kureba uko twarangiza imihanda twari twaratangiye kuko hari iyagiye itangirwa nuko igacibwamo kabiri. iyo niyo turi kurangiza ariko tuzahita dukomereza no ku yindi. Ntabwo bibuza ko mugihe itararangira, hageze aho tubona hateje ikibazo gikomeye nabwo twagerageza gukora ibishoboka byose tukahakora."

NimugiheUmujyi wa Kigali uherutse gutanga imishinga izashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri mbere, aho harimo gusana imihanda yangiritse mu mujyi wa Kigali mu bice bya Nyakabanda, Mpazi, Gitega ndetse na Rwezamenyo.

@INGABIRE Gina/Isango Star-Kigali.

 Sep 17, 2024 - 09:35