
Abaturage ntibazi imiryango itari iya leta n'ibyo ikora
Sep 11, 2024 - 08:20
Nubwo mu Rwanda habarirwa imiryango itari iya leta irenga ibihumbi 2000 ikora ibikorwa bitandukanye, bamwe mu baturage bagaragaza ko batazi iyi miryango n’ibyo ikora.
kwamamaza
Iyo uganiriye n’abaturage batandukanye bakubwira ko batazi imiryango itari iya leta cyangwa sosiyete sivile ndetse n’ibyo ikora ariko n’abayizi ntibamenye ibikorwa byayo.
Umwe ati "imiryango itari iya leta numva ko ari nk'abantu banyuranyije n'amategeko tugezeho ubungubu".
Undi ati "numva ari imiryango iba itagendera kuri leta yigenga, ikintu ifasha abaturage ni cya gihe baba bafite ibikorwaremezo cyangwa se batanga ubufasha ku bintu bitandukanye".
Undi nawe ati "numva imiryango itegamiye kuri leta ari ibigo by'abashoramari biba bikora imirimo isanzwe iteza imbere abaturage".
Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya leta rivuga ko bagira ibikorwa byo kwegera abaturage aho batuye bakabasobanurira ibikorwa byabo nkuko bivugwa na Ndayishimiye Zacharie umuyobozi nshingwabikorwa w’agateganyo w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya leta.
Ati "twakoze igikorwa cyo kwegereza abaturage ibikorwa bya sosiyete sivile kugirango bamenye ibyo dukora hanyuma banahabwe izo serivise banamenye amakuru ajyanye cyane cyane nibyo iyo miryango ikora, tukegera abaturage aho batuye mu giturage, ahandi babamenyera ni aho basanzwe bakorera muri rusange, iyo begera abaturage barushaho kubamenya".
Mu Rwanda habarizwa imiryango itari iya leta irenga ibihumbi 2000, ibarizwamo impuzamiryango 14 ifasha leta kugirango abaturage bagire imibereho myiza.
Kuri uyu wa kabiri hatangijwe icyumweru cyahriwe ibikorwa by’imiryango itari iya leta bizibanda cyane ku kwegera abaturage no kubagaragariza ibyo bakora mu rwego rwo gutuma abaturage bamenya inshingano leta ibafiteho.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


