Abaturage barishimira ko batakivoma ay'ibishanga 

Abaturage mu bice bitandukanye barishimira ko ntawe ugikora urugendo runini ajya gushaka amazi kuko bayegerejwe hafi. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura buravuga ko uretse iki gikorwa, banubatse ingomero zitanga amazi meza.

kwamamaza

Binyuze muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere(NST1), Abaturage bagaragarije Isango Star ko bishimira ko begerejwe amazi meza kuko batagikora urugendo rurerure bajya gushaka amazi mu bishanga, cyangwa babe baburara kubera ikibazo cyamazi.

Umwe yagize ati:" byari bimeze nabi kuko umuntu yashoboraga kumara icyumweru atarafura kubera ikibazo cy'amazi ariko ubu aho amazi yaziye hafi, umuntu afura isaha ku isaha, akavuga ati ' ndatekera igihe nshakiye kubera ko amazi ari hafi'. Ariko mbere ,iyo bwiraga utaravoma ntabwo wabashaga guteka."

Undi yunzemo ati:" twajyaga kuvoma mu mibande, abandi muri za ruhurura, umuntu yaburaga amazi cyangwa akayabona atinze ariko uyu munsi ntabwo ushobora kubura amazi yo kunywa, ayo gufura. Uko undeba uku nakarabye kandi nta mazi nta suku"

"hari igihe umuntu yafataga urugendo, akava hano akajya nk'igikondo ariko ubu uko abantu bari bahangayikiye amazi si nka mbere."

UMUHUMUZA Giselle; umuyobozi wa sosiyete ishinzwe gukwirakwiza Amazi (WASAC Utility), avuga ko gusa banubatse ingomero zitanga amazi muri gahunda yo kuyakwirakwiza mu gihugu hose.

Ati: "buriya ntabwo twakoze ugukwirakwiza amazi meza gusa, ahubwo ni ibifatanye. Ikwirakwizwa ry'amazi meza n'inagurwa ry'amazi yanduye. Iterambere turi kujyamo ntabwo ari iryo gucukira ibyobo hirya no hino nkuko byahoze,. Ibyono bifata amazi mabi, ikindi kandi murabona uko ibihe birimo biragenda, inzuzi zacu n'ibyogogo bikenewe kubungabungwa."

"Icyo rero nicyo cyatumye dutekereza ko o dutekereza gutunganya amazi meza riko n'inagurwa ry'amazi yanduye hari ikintu kigenda. Intego ni uko abaturarwanda bagerwaho n'ibikorwa by'amazi 100% ndetse na serivice z'amazi."

Kugeza ubu, mu gihugu hose, intego yo gukwirakwiza amazi meza igeze kuri 84.6%, . Biteganyijwe ko bitarenze imyaka 5 iri imbere, amazi meza azaba agera hose mu gihugu ku kigero cy’100%.  

@Amina MUTONIWASE/ Isango Star-Kigali.

 Jul 15, 2024 - 14:37