Abaturage barinubira amafaranga bakatwa igihe bakoresha system Imibereho

Bamwe mu baturage baragaragaza ko babangamiwe n'amafaranga bakatwa igihe bakoresha "Systeme Imibereho". Ni mu gihe muri iki gihe hari gukoreshwa ubu buryo bw'ikoranabuhanga bugaragaza amakuru y'imibereho y'umuryango ugize urugo, ndetse agaherwaho hishyurwa ubwisungane mu kwivuza.

kwamamaza

Ubusanzwe iyo umuntu ashaka kwinjira muri System imibereho, anyura ku *195#. Abaturage bavuga ko iyo bayikoresheje ibakata amafaranga, bakagaragaza ko ari ikibazo kibabangamiye, bagasabo ko ayo mafaranga yakurwaho.

Umwe mu baturage wahuye n'iki kibazo, yabwiye Isango Star ko" Bagukuraho amafaranga kandi nanjye biba bingoye!  Ni ukubikuraho kugira ngo buri muturarwanda yoroherwe na serivise iriho."

Undi ati:" urumva ko baba baguca menshi! Ushobora kubikora nk'inshuro enye, eshanu, esheshatu ...kandi ayo mafaranga biba bidukomereye. Twifuza yuko babikora mu bundi buryo bworoshye ku buryo umuntu atabangamirwa ibyo biceri kuko kubibona nabyo ntabwo biba byoroshye."

Bavuga ko bituma abaturage badakoresha neza ubu buryo bw'ikoranabuhanga, bityo kuko ikenewe gukoreshwa na bose, kuko hari ubwo ayo mafatanga bakatwa akurwaho kandi ibyo usabye ntubihabwe.

Umwe ati:" Hari igihe igiceri bagikuraho kandi ibyo usabye ntibabikwereke, kuyakuraho bikaba nk'ubuntu."

Joseph Curio HAVUGIMANA; Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu-MINALOC, avuga ko aya mafaranga yishyuzwa n'iyi serivise atajya muri leta, ahubwo yishyurwa abatanga iyi service.

Icyakira anavuga ko umuntu bigora yajya ku biro by'Akagali agafashwa ku buntu.

Ati:" Iyo serivise ntabwo ari iyacu, ahubwo abayiduha nicyo giciro baba badushyiriyeho. Ntabwo ariya mafaranga aza muri Leta ahubwo ni ay'iriya serivise. Ariko kuko tuzi ko iyo ari imbogamizi ishobora kubangamira bamwe cyangwa abandi, twanatekereje uburyo bwo gufasha umuntu udafite telefoni cyangwa se umuntu udafite ucyo giceri. Umuntu udafite ibyo byombi yajya ku Kagali hanyuma bakamurebera ku buntu. Bakamwereka amakuru abaruye ku rugo aba mo, nk'uko yari kubirebera kuri telefoni."

Yongeraho ko" Muri iki gihe ni ubwo buryo turi gukoresha, hari n'ibindi byifuzo by'abaturage bo hirya no hino twakira baba bavuga bati'mubishyire no kuri internet tujya tubyikorera. Hari byinshi bizagenda bihinduka uko tuzagenda gahoro gahoro kugeza naho icyo giceri cyanavaho, ayo mafaranga 10 ya serivise."

Systeme imibereho yagiyeho isimbuye ibyiciro by'ubudehe, aho izajya ifasha mu kugaragaza imibereho y'ingo mu Rwanda, igashingirwaho mu gutegura igenamigambi n'izindi gahunda z'iterambere ry'abaturage.

@Vestine UMURERWA/ Isango Star-Kigali 

 Jul 1, 2025 - 09:28