Abaturage baribaza impamvu RIB idafata abajura biba abantu binyuze kuri Telephone

Hari abanyarwanda binubira gutekerwa imitwe n’abifashisha telephone ngendanwa, nyamara batanga amakuru aba batekamutwe ntibakurikiranwe, bakavuga ko bagira urujijo ku mpamvu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rudashakisha abakoze ibyo byaha ngo bahanwe.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bagaruka ku kibazo cy’ubujura bahura nacyo mu gihe abantu babashutse kuri telephone binyuze mu mayeri atandukanye bakisanga bibwe, ariko bavuga ko hari abageza ibirego byabo k’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ntibikurikirwanwe nkuko ku bikindi byaha bikorwa.

Umwe ati "batangiye bambwira ko bashaka kumvunjira muha ibihumbi 500Frw birangira bavanyeho telephone, bwa mbere nagiye kuri RIB ntanga ikirego nta kintu yigeze imfasha muri icyo gihe bituma mpita mbyihorera".  

Undi ati "ntituzi impamvu bashobora kuba bafata ibindi byaha ariko umuntu wibye kuri telephone bakaba batamufata".

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzaha RIB, ruvuga ko hari abafatwa bagahanwa iyo bakoze ubu bwambuzi ariko inagira inama abantu kugira amakenga kugirango batagwa mu mutego w’abakoresha amayeri mu kubiba.

Dr. Murangira B.Thierry umuvugizi wa RIB ati "barahanwa, bahanirwa kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe ubiriganya, hari abafashwe barahari benshi, abo bose turababwira ko ntaho bazacikira ukuboko k'ubutabera bitinde bitebuke bazafatwa, ubutumwa dutanga, abantu bagomba kugira amakenga, ntabwo umuntu uguhamagaye wese agutegeka ibyo ukora akubwira ngo ni umukozi wa MTN ni umukozi wa Airtel ntugomba kumutega amatwi, ugomba kugira amakenga ibyo yagusaba byose ntugomba kubyemera".       

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 174, rivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha, cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Aug 21, 2024 - 09:43