Abaturage badafite indangamuntu barasabwa kuzishaka kugirango bazabashe kwitabira amatora

Mu gihe u Rwanda ruri kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay'Abadepite mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, hari bamwe mu baturage bagaragaza ko bafite impungege zo kuzitabira amatora badafite ibyangombwa nk’indangamuntu.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bavuga ko n'ubwo u Rwanda ruri mu gihe cyo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite bafite impungege zo kwitabira amatora kuko nta byangombwa bafite nk’indangamuntu.

Umwe ati "mu bijyanye n'amatora bisaba kuba ufite ibyangombwa byuzuye, ku muntu waba waratakaje indangamuntu byaba ari ikibazo".

Undi ati "umuntu ashobora kugira impungenge atabasha kubona uko atora bitewe nuko adafite indangamuntu, abayobozi bagenda babidufashamo".   

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza, akangurira abantu gushaka ibyangombwa hakiri kare kugirango batazacikanwa.

Ati "turasaba ko abo bantu batari babona indamuntu kubera ko batari bifotoza bagende bifotoze kugirango nabo babone indangamuntu igihe cy'amatora kizagere bazifite, ku bazitaye bo ni ibintu byoroshye icyo tubasaba bagenda bakajya mu mirenge yabo akenshi niho ziba ziri bagafata izo ndangamuntu zabo".  

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA, bavuga ko kuri ubu hari kuza abantu benshi basaba guhabwa indangamuntu kandi bafashwa byihuse, banasaba ko abazikeneye babikora kare kugirango batazasaba izo serivise ku munota wanyuma nkuko Umugwaneza Annette ushinzwe itumanaho abivuga.

Ati "igihari ubona abantu noneho bashobora kuba bibutse ko hari igikorwa cy'amatora kiri imbere usanga dufite abantu benshi, ugasanga abaturage nibo bahari babyitabiriye bashaka gufata indangamuntu mu buryo bwihutirwa, byamaze kuba umuco kandi umuco utari mwiza wo gukora ikintu ku munota wa nyuma, ugasanga ku munota wanyuma dufite abantu benshi cyane, icyo nashishikariza abaturage muri rusange abadafite indangamuntu nuko batangira kubitegura bagashaka indangamuntu zabo batazatubana benshi ku munota wanyuma bikabaviramo ko igihe cyagera nta ndangamuntu bafite".   

Ni mu gihe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko hashyizweho uburyo bwihariye bwo gufasha abaturage bataye ikarita ndangamuntu, aho kuri ubu bazajya bashakishwa aho bari hose bakazisubizwa cyangwa zigasubizwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu, kugirango abaturage batazacikanwa n’amahirwe yo gutora.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Mar 8, 2024 - 08:20