Abashinzwe serivisi z'ubutaka bagorwa n'ubwinshi bw'inshingano

Mu gihe leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu micungire n'imikoreshereze y'ubutaka, hari abanyarwanda basaba ko serivise z'ubutaka bazegerezwa ku buryo buboneye kuko ngo bagorwa no kuzibona.

kwamamaza

Kubera ubwinshi bwa dosiye zisaba serivisi z’ubutaka, mu turere dutandukanye biyemeza gushyiraho icyumweru cyahariwe izi serivisi, nyamara n'ubwo abaturage bishimira iki cyumweru kizwi nka Land week, bavuga ko kidakemura ibibazo byabo byose, bityo ko hagakwiye kongerwa imbaraga mu bakozi bashinzwe serivisi z’ubutaka.

Umwe utuye mu karere ka Bugesera ati "byari byarananiye gukora ihererekanya ry'ibyangombwa by'ubutaka ariko iyi land week iradufashije cyane kubera ko ubu turabisoje". 

Undi ati "nka kuriya baduha ba Gitifu bagakwiye gushyiraho n'ushinzwe iby'ubutaka mu kagari aho kugirango yicare ku murenge gusa kuko umurenge aba ari ahantu hagari, nibyo byagabanya abantu banshi baba bashaka iyo serivise ku murenge".

Alphonse Kabano, umukozi ushinzwe serivise z'ubutaka mu murenge wa Nyamata, akarere ka Bugesera, avuga ko we na bagenzi be mu gihugu hose bagorwa n'ubwinshi bw'inshingano bityo ngo akazi kabo gahawe umurongo byafasha.

Ati "serivise ziratangwa ariko zigatangwa n'umukozi ufite n'izindi nshingano, uba ushinzwe ubutaka, ukaba ushinzwe ibikorwaremezo, ukaba ushinzwe n'imuturire byombi ukabihuza, habonetse abandi bakozi byaba byiza kurushaho".  

Nishimwe Marie Grace, Umuyobozi mukuru akaba n'umubitsi mukuru w'inyandikompamo z'ubutaka mu kigo cy’ubutaka, avuga ko binyuze mukorohereza aba bakozi inshingano hari ibisubizo biteganywa.

Ati "serivise z'ubutaka zigenda zikura kugira noteri ku rwego rw'umurenge afite n'izindi nshingano byari bihagije kubera ko abantu batakaga serivise nyinshi ariko ubungubu serivise yikubye 3 cyangwa 4 uhereye muri 2014, niyo mpamvu harimo gufatwa ingamba kugirango icyuho cyagaragara kubera ko serivise zitangwa n'umuntu umwe ku murenge kibashe gukemurwa no kongera abikorera muri serivise z'ubutaka". 

Akomeza agira ati "ikindi turi gukorana n'irembo nuko hari serivise umuturage ashobora kwikorera aho kujyana dosiye ku murenge kandi ntacyo noteri ari buyikoreho ahubwo agashobora kuba yakinjira mu irembo". 

Mu karere ka Bugesera icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka cyatangiye tariki ya 6 kizarangira ku ya 17 uku kwezi kwa Gatanu 2024, aho ubuyobozi busaba abaturage bose bakeneye izi serivise kugana ibiro by'umurenge wa Nyamata bagafashwa.

Kuba kugeza ubu hakigaragara ugutinda kwa serivise z’ubutaka nyamara ari bumwe mu biri kubakirwaho iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, ni ibisaba imbaraga ziruseho mu gushaka umuti urambye hirindwa ingaruka zirimo amakimbirane, imicungire n'imikoreshereze mibi y'ubutaka n'inzindi.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Bugesera

 May 14, 2024 - 09:45