Abasaga 380 bari impunzi muri Congo batahukanye inkuru z'akababaro, biyemeza kwiyubakira igihugu

Abasaga 380 barimo abari abakobwa bagahindurwa abagore n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, bakoreraga mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batahukanye ibikomere by'akarengane n’ihohoterwa bakorewe. Gusa bavuga ko biteguye gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwari buhagarariye inzego nkuru za Leta mu kwakira aba banyarwanda, bwatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye kubafasha gutangira ubuzima bushya, ikabaha iby'ibanze nkenerwa birimo amafaranga.

kwamamaza

Aba banyarwanda barimo abamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro ndetse n’abavukiye muri RD Congo. Abagore bakiri bato bavuga ko bakorewe ihohoterwa rikomeye n'abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, naho ababyanze bakicwa.

Hari n’abahungiye muri Congo bakiri abasore, ubu batahutse ari abasaza. Bamwe bavuga ko batashye bonyine kuko abagore babo bishwe, abandi bakatahana abana gusa.

Nubwo bose batahanye inkuru z’agahinda, bavuga ko bishimiye kuba basanze igihugu cyabo gitekanye kandi cyiteguye kubakira. Bavuga ko bazafatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa by’iterambere no kwiyubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Leta izabafasha mu rugendo rwo gusubira mu buzima busanzwe, binyuze mu kubaha  iby’ibanze nkenerwa birimo n'amafaranga.

Bakiva ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, aho bazategurirwa gusubizwa mu miryango yabo ku bayifite. Abatayifite, Leta izabashakira aho kuba.

Leta y’u Rwanda imaze igihe isaba abanyarwanda bakiri mu buhungiro gutahuka, nyuma yo gukuraho  ubuhunzi ku banyarwanda bose. Irashishikariza n'abahunze mu myaka yo hambere gutahuka mu gihugu cyabo.

@Emmanuel BIZIMANA – Isango Star, ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.

 Oct 8, 2025 - 16:28