Abarumwe n’imbwa yasaze 99% barapfa: Menya byinshi ku ndwara y’ibisazi by’imbwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana 99% by’abayanduye bakagaragaza ibimenyetso. Yasabye abafite imbwa n’izindi nyamaswa zororerwa mu ngo kuzikingiza buri mwaka mu rwego rwo gukumira ubwo bwandu no kugera ku ntego yo kuyirandura mu 2030.

kwamamaza

Indwara y’ibisazi by’imbwa ni imwe mu ndwara ititaweho igira ingaruka zirimo n'urupfu, cyane cyane ku muntu warumwe n'imbwa ifite ibisazi. Iterwa na virusi yibasira ubwonko, ikandura binyuze mu kurumwa n’imbwa cyangwa indi nyamaswa yanduye.

RBC igaragaza ko ibyago byo gupfa biba byinshi cyane iyo uwanduye atabonye ubuvuzi bwihuse mbere y’uko ibimenyetso bitangira kugaragara. Ni yo mpamvu abantu barumwe n’inyamaswa bagirwa inama yo kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Mu rwego rwo gukumira iyi ndwara, yifashishije urukuta rwayo rwa X, RBC yasabye abafite imbwa n’izindi nyamaswa zororerwa mu ngo kuzikingiza buri mwaka, kuko ari bwo buryo bw’ingenzi bwo guhagarika ikwirakwizwa ryayo.

Ni mu gihe iyi gahunda inashimangirwa n’iteka rya Minisitiri nº 009/11.30 ryo ku wa 18 Ugushyingo 2010, ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu rugo, aho ingingo ya 7 iteganya ko buri muntu wese utunze imbwa agomba kuyikingiza nibura rimwe mu mwaka.

RBC isaba abantu kumenya ko igihe cyose imbwa yabo idakingiwe ishobora kwandura ibisazi by'imbwa, cyangwa ikaba yanabyanduza abantu n’andi matungo n’inyamaswa.

Ivuga ko gukingiza imbwa buri mwaka bigabanya ibyago byo kuba yakwandura no kwanduza ibisazi by’imbwa.

Ubusanzwe u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwaranduye burundu ibisazi by’imbwa mu mwaka wa 2030 nk'imwe mu ndwara zititaweho, bishingiye ku kongera ubukangurambaga no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukingira amatungo.

 Mar 24, 2026 - 09:35