Abarimu bahawe Mudasobwa 3 000 zizabafasha kwigisha ikoranabuhanga.

Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro,yashyikirije abarimu mudasobwa 3 000 zizabafasha kwigisha ikoranabuhanga muri ayo mashuli. Minisiteri y’uburezi ivuga ko nyuma yo guhabwa mudasobwa,bazanahugurwa ndetse mu mashuri bigishamo hagezwemo n’ibindi bikorwa remezo bibafasha kwigisha.

kwamamaza

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’abayobozi babo, bagaragaza ko kutagira mudasobwa zibafasha kwigisha ikoranabuhanga ndetse no gukora ubushakashatsi byatumaga abana batabona ubumenyi buhagije.

Gusa bavuga ko  kuba babonye mudasobwa bazifashisha bazoroherwa kwigisha ndetse bikazamura ubumenyi bw’abana.

Umwe ati: “Muri TVET, bitewe nuko ibitabo bikiri bikeya, amasomo menshi twigisha tuyakura ku ikoranabuhanga. Ni ukuvuga ngo iyo udafite internet cyangwa ngo ube ufite imashini, byagoranaga cyane. Ariko ubu, ubwo tubonye imashini turabyishimiye ku buryo tugiye gutanga ubumenyi buhagije.”

Undi ati: “kwigisha muri iyi minsi birasaba ko abantu binjira cyane mu ikoranabuhanga , ibyo rero bihera ku bigisha bigakomereza no kubigishwa. Turanezerewe kuba abarezi babonye izi mashine kuko ziraza korosha akazi kandi n’abanyeshuli bashobore gutsinda neza, bige ibyo bumva.”

Ing. Paul Umukunzi; Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere tekinike, imyuga n’ubumenyingiro [RTB], avuga ko abarimu bo mu mashuri yose ya Tekinike mu gihugu bazahabwa mudasobwa kugira ngo zibafasha kwigisha.

Ati:“ntabwo byoroshye kuba wakwigisha udakoresheje ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga riri mu buzima bwacu bwa buri munsi, amashuli yacu nayo ntabwo akwiye gusigara ariyo mpamvu dufite intumbero yuko buri mwarimu wese wigisha mu mashuli ya TVET agomba kuba afite mudasobwa, ariko noneho akagira n’ubumenyi bwo kuyikoresha.”

Anasaba ko abazihawe kuzifata neza kugira ngo zizatange umusaruro, ati: “ umwarimu ubonye mudasobwa ni igikoresho cyiza abonye kugira ngo yigishe neza, ategure amasomo ye neza, anihugure, ariko noneho anayibungabunge kuburyo twizera ko mu gihe cy’imyaka 4, 5 iri imbere izaba imaze gutanga umusaruro ufatika.”

Rwigamba Bella; umuyobozi Ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’uburezi,  avuga ko gahunda Minisiteri ifite ari uko abarimu bo mu mashuri yose mu gihugu bazahabwa mudasobwa zibafasha kwigisha ikoranabuhanga, ariko muri ayo mashuri hakazongerwamo ibikorwaremezo bituma kwigisha ikoranabuhanga byoroha.

Ati: “kimwe nuko tunashyiramo internet, tukanareba ukuntu babaha amahugurwa ahagije kugira ngo babashe gukoresha ibyo bikoresho. Ariko ni mu buryo dukora muri minisiteri, dufatanyije n’abafatanyabikorwa kuburyo babasha kugeza mu mashuli ikoranabuhanga, n’abanyeshuli bazabashe kurigeraho.”

Si insure ya mbere hatanzwe mudasobwa mu mashuli ya TVET kuko icyiciro cya mbere cyatanzwe mu myaka ibiri ishize, aho mudasobwa 2500 zatanzwe ku bigisha mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro. Iki kikaba cyari icya kabiri, aho hatanzwe ibihumbi 3.

 Kugeza ubu, abigisha mu mashuri ya Leta n’ayafashwa na Leta bafite mudasobwa bari hejuru ya 90%.

Muri rusange, abarimu bigisha muri ayo mashuri yose mu gihugu bafite mudasobwa bageze kuri 70%. RTB ivuga ko nyuma y’izi zahawe abarimu,izizahabwa abanyeshuri nazo ziri mu nzira.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Nov 29, 2023 - 11:00