Abanyamadini barasabwa kwigisha ubuzima bw'imyororokere abayoboke babo

Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi 2 iteraniye i Kigali, ihuje abanyamadini, imiryango itari iya leta, inzego za leta, n’abafatanyabikorwa batandukanye iri kwigira hamwe uburyo hakirindwa ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA n’inda zitera abangavu zitateganyijwe. Abanyamadini bemeza ko hari aho batsinzwe ku kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu matorera, bakagaragaza ko igihe ari iki ngo batange umusanzu wabo ku guhangana n’ibi bibazo.

kwamamaza

Ni inama nyunguranabitekerezo ihurije hamwe inzego zitandukanye aho hari kureberwa hamwe icyakorwa mu kugabanya inda ziterwa abangavu ndetse n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko.

Nsengimana Rafiki Justin Umuyobozi mukuru wa Happy Family Rwanda ari nawo wateguye iyi nama agaruka kucyo yitezweho.

Agira ati "ni inama igamije kurwanya no gukumira inda ziterwa abangavu, virusi itera SIDA n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko byumwihariko tukaboneraho gusaba abayobozi b'amadini n'amatorero ndetse n'abayobozi b'inzego za leta gufatanyiriza hamwe nkuko bisanzwe bikorwa ariko tugashyiramo imbaraga mu kurwanya no gukumira virusi itera SIDA, icyo twiteze muri ino nama ni ukongerera ubushobozi bano bayobozi b'amadini n'amatorero no kongera ubuvugizi abatabikoraga bakabikora".       

Abayoboye amatorera atandukanye mu Rwanda bemeza ko hari aho bagaragaje intege nke mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nubwo hari bamwe babikora gusa ngo basanga igihe ari iki ngo bafatanye n’igihugu kurinda abagituye.

Rev. Joselyne Ingabire ati "hari igihe kinini cyabayeho abanyamadini n'amatorero bakavuga ko imibonano mpuzabitsina ari icyaha, muri Bibiliya ni icyaha ariko tuzi neza ko nubwo tubivuga hari abo binanira, nk'abanyamadini n'amatorero dusanga ari ngombwa ko dukwiriye gufata ingamba nshya zo kwigisha urubyiruko rwacu ndetse n'abakuru kuko nibo basanga rwa rubyiruko".   

Pst. Mukiza Joas nawe ati "umuntu afite amahitamo buriya n'imana yaduhaye guhitamo ariko umuntu yigishijwe, ikibanze nuko wigisha umuntu kwirinda hanyuma we agahitamo ibyo ahitamo ariko wamwigishije ukuri". 

Nubwo bimeze bitya ariko hari abasanga ababyeyi bakwiye gufata iya mbere mu kuganiriza abana babo kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse bikagaragazwa nk’igisubizo mu kugabanya ubwandu bushya bwibasiye abana bakiri bato.

Me. Emelyne Nyembo ati "ni gake cyane uzasanga Papa cyangwa Mama bicarana n'abana babaganiriza kandi mubyukuri byagiye bigaragara ko abana benshi bakura amakuru aho batagomba kuyakura bakayahabwa n'utabaha amakuru mazima cyangwa se akabaha amakuru make, ababyeyi benshi turazinduka tukajya mu mirimo itandukanye tukajya gushakisha ubuzima bw'abana n'imiryango, ni ngombwa ko icyo kintu kivaho ababyeyi bakicarana n'abana bakaganira nabo uburyo bakwirinda".      

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kigaragaza ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugaragara cyane mu bana bari hagati y’imyaka 15 na 19, abana b’abakobwa akaba aribo bibasiwe cyane ugereranyije n’abahungu, ibisaba imbaraga za buri wese kugira uruhare mu gushakira umuti iki kibazo.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 22, 2024 - 09:20