Abantu ku giti cyabo bagiye kujya batanga serivise z'ubuziranenge bakore n'ubugenzuzi

Iyi foto yakozwe na AI

Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuziranenge no gushyigikira gahunda ya Guverinoma yo guhanga imirimo ibyara inyungu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasabye abantu ku giti cyabo n’ibigo by’abikorera kwinjira mu itangwa rya serivisi z’ubuziranenge zirimo amahugurwa, ubugenzuzi n’ibijyanye na laboratwari.

kwamamaza

Ibi MINICOM yabitangaje ishingiye ku ngamba za Guverinoma y’u Rwanda zafashwe zigamije gukomeza guteza imbere serivisi z’ubuziranenge no kubaka ubukungu bushingiye ku ruhare rugaragara rw’abikorera.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, MINICOM yavuze ko abantu ku giti cyabo n’ibigo by’abikorera bifuza kugira uruhare muri izi serivisi bashobora gusaba kubyemererwa.

Serivisi zivugwa bazaba bemerewe gutanga zirimo gutanga amahugurwa ku mabwiriza y’ubuziranenge, gukora ubugenzuzi bw’ubuziranenge, gupima muri laboratwari, ndetse no gutanga serivisi zijyanye n’ibipimo n’ingero.

Yasabye abashaka gutanga izi serivisi kugaragaza ibyemezo bihamya ubushobozi bafite. Ni mu gihe abadafite ubushobozi buhagije, MINICOM yavuze ko bashobora gusaba amahugurwa agamije kububakira ubushobozi kugira ngo bagere ku rwego rw’abahanga mu buziranenge.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa, abo bazahabwa icyemezo gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) gihamya ubushobozi bwo gutanga izo serivisi z’ubuziranenge.

 Jun 5, 2026 - 20:01