Abana baba mu muhanda barasaba kwigishwa imyuga yatuma bava mu buzererezi

Hari abana bari mu buzererezi, basaba ko hahindurwa uburyo bwo kugororwa, bakajya bigishwa imyuga yabafasha kudasubira mu buzererezi. Baravuga ko uko bafatwa iyo bajyanywe mu bigo gororamuco bitabahindura bikarangira basubiye mu muhanda.

kwamamaza

Bamwe mu bana bo mumuhanda baganiriye na Isango Star bagaragaza ko bavuye iwabo kubera bimwe mu bibazo by’imiryango, ngo rimwe na rimwe bisanga muri transit center kubera ibikorwa bakora bibangamira abaturage, ariko bakavuga ko kubajyana mu bigo nk’ibi by’igihe gito bitabafasha ahubwo bari bakwiye kujya bajyanwa mu bigo gororamuco byatuma banigiramo imirimo yababeshaho.

Umwe ati "baradufata bakatujyana muri kiriya kigo cya Gikondo ngo bagiye kutugorora dusubire ku murongo, iyo batugejejeyo tumara ibyumweru bibiri, inzererezi ntabwo zijya zifungwa ibyumweru birenze bibiri ukaza ukarwara ibindi byumweru bibiri wamara gukira ugasubira mu muhanda, icyifuzo nukuba twafatwa ahubwo tukajyanwa mu bigo bigufata bikakurera igihe kandi biguha amasomo nyakuri wagaherewe mu rugo, byatuma uva mu muhanda ukibagirwa ibiyobyabwenge kuko nibyo bigutera kujya gufata abaturage".  

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco Fred Mufulukye, mu kiganiro na Isango Star yavuze ko abana bajyanwa mu bigo gororamuco ari abagaragaye ko babaye imbata z’umuhanda, kandi nabwo bakajyayo bafashijwe n’inzego z’ibanze.

Ati "haba harimo abantu b'igihe gitoya bagishakisha imiryango yabo, bagishaka kumenya ibibazo bafite ndetse n'ikibazo kitakemurirwa iwabo hanyuma iyo bigaragaye yuko uwo mwana yabaye imbata y'umuhanda n'ubundi kumusubiza mu muryango ntacyo byafasha ahubwo akeneye kugororwa uwo niwe ujya mu bigo ngororamuco, abana nkabo tubajyana za Gitagata bakiga, ntabwo umwana ariwe uvuga ngo njyewe ndashaka kujya mu bigo ngororamuco, uwo mwana abaye ahari ubuyobozi busuzuma ikibazo cye bukamenya neza icyo akwiriye, dukorana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze".    

Ubuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), buvuga ko guta inshingano kwa bamwe mu babyeyi ari yo ntandaro y’ikibazo cy’abana bajya mu muhanda, bityo ko ababyeyi bakwita ku bana babo kugirango bibarinde kujya mu mihanda no kunywa ibiyobyabwenge.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jul 24, 2024 - 08:42