
Abamotari babangamiwe no kubura parikingi bigatuma bacibwa amande
Sep 2, 2024 - 12:09
Mu mujyi wa Kigali abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, baragaragaza urujijo ku hantu bemerewe guparika bategereje abagenzi, bavuga ko aho bahagaze hose inzego z’umutekano zihabirukana zivuga ko hatemewe zikabahana.
kwamamaza
Hashize igihe kigera ku cyumweru, uwicaye kuri moto wese asanganizwa agahinda k’abamotari bavuga ko Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bari kubigirizaho nkana mu kubahana, byagera ku bijyanye n’aho aba baparika bategereje abagenzi bikaba akarusho, nyamara ntiberekwe aho bemerewe guhagarara, ibyo bo bafata nko kurengana.
Umwe ati "twebwe ahantu hose duhagaze batubwira ko hatemewe".
Undi ati "mu mujyi wa Kigali nta muntu udahabura motari, ujya ahantu runaka batanga serivise uhazanye umugenzi wahagera umusekirite ati nta mumotari uparika hano, wakitiza inkengero z'umuhanda Afande nawe akaba arahageze ati ahangaha uhagaze nabi".
Aba bamotari, banagaragaza ko aho ikibazo cyabo gikomerera ari uko ufatiwe mu ikosa yamburwa moto, nyamara ariyo yakavuyeho amande baciwe.
Undi ati "twifuzaga ko bajya badufata bakaduhana nkuko itegeko ribigena bamara kuduhana tukishyura ibyo bihano barangiza bakadusubiza n'igikoresho cyacu ariko baraza bakaguhana igikoresho bagahita bakijyana".

Ibi bije nyuma y’igihe gito, Polisi y’u Rwanda itangaje ko yahagurukiye abamotari badakurikiza amategeko, ndetse SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aravuga ko aya marira y’abamotari ari urwitwazo ku makosa bakora nkana, naho kubo bambura moto, ngo bituruka ku buremere bw’amakosa.
Ati "parikingi turabizi ko ari nke koko kandi ziri gukorwa, umujyi wa Kigali wabashije gutegura aho parikingi zizagenda zijya ariko amakosa bakora aho bagenda bahagarara, aho baparika nabo baba babibona ko ari ahantu hatemewe, niba ugiye ugafunga amarembo ya gare, niba ugiye ugafunga amarembo y'isoko ntabwo ari uko abiyobewe, ntabwo dushobora kureka ngo bakore amakosa nkayo bitwaje kuvuga ko parikingi ari nke, mu makosa bakora hari amakosa abyara ibyaha, ntabwo moto nkiyo yafatwa ngo tuyireke gusa ngo tumubwire ngo turakwandikiye genda, oya, mu gihe hari gukorwa iperereza harebwe ni iki cyatumye umuntu akora ibingibi".
Ku rundi ruhande, Polisi y’u Rwanda iravuga ko kugira ngo ifashe abatwara abantu kuri moto gukemura ibibazo byabo bafite birimo n’icya parikingi, abamotari basabwa kubanza gukosora amakosa atuma mu murimo wabo hazamo akajagari gakabije.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


