Abakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Nshili biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu Karere ka Nyaruguru, abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Nshili, baravuga ko biteye isoni n’agahinda kubona abitwaga ko bajijutse barimo n’abayobozi mu 1994, barananiwe kurinda abaturage ahubwo bakabica.

kwamamaza

Abayobozi n'Abakozi b'uruganda rw’icyayi rwa Nshili bakigera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, binyuze mu bice 5 birugize, basobanuriwe amateka y’icyahoze ari perefegitura ya Gikongoro ajyanye n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa n’abari abategetsi b’icyo gihe.

Bunamiye banashyira indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga 50,000, mu rwego kubaha icyubahiro, ndetse bavuga ko ko batahanye umukoro wo kurwanya icyatera amacakubiri mu banyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Umwe ati "Jenoside yabaye njye nari ntaravuka ariko uko biri kose abari bahari bagenda batubwira uko byagenze natwe twabyiboneye, ni ubwambere nari ngeze ku rwibutso, nagiye mbona uko ubuyobozi bwagiye butegura Jenoside n'uburyo bagiye babishyira mu bikorwa byari ibintu bikomeye cyane, icyo nkuyemo nuko tudakwiye kugira amacakubiri dukwiye kumva ko twese turi abanyarwanda".     

Undi ati "ikintu nungutse nk'umuntu ukiri muto nuko ngomba gushishikariza abandi kugerageza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside igamije kubiba amacakubiri ahubwo nkababwira ko bagomba kugerageza kwimakaza ubumwe n'urukundo kuko ibyo umuntu yagiye abona hano biteye ubwoba".  

Undi ati "badusobanuriye ko mbere barebaga aho umuntu aturuka, ubwoko bwe ariko kukazi njye nkora aho nkorera nta vangura rihari, ntibita kureba ngo umuntu aturuka mukahe karere, ntibita kureba ngo uyu ni Umututsi cyangwa Umuhutu, muri iki gihe twese abanyarwanda twabaye bamwe twese turi abanyarwanda".    

Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Nshili, Marc Hakizayezu, we avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside nk'uru UNESCO yashyize mu murage bibafasha kwigira ku mateka hategurwa ahazaza heza.

Ati "ni gahunda y'igihugu ni gahunda y'uruganda, turi mugihe cyo kwibuka twahisemo gusura urwibutso rwa Murambi bitewe nuko urwibutso rubitse amateka akomeye abantu bigiraho ndetse amateka abantu basura bakiga bakabyubakiraho bubaka ejo hazaza, ni ukwibuka twiyubaka ariko nabwo tugaharanira ko ibyabaye amateka atazasubira ukundi tukayigiraho, tugafata ingamba tukubaka igihugu kizira Jenoside, igihugu kizira amacakubiri kugirango twubake u Rwanda rutekanye kandi u Rwanda rurambye".   

Gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, abakozi n’abayobozi b’uruganda rw’icyayi rwa Nshili babihuje no kwibuka ku nshuro ya 30, Abatutsi bari abakozi b’uburuganda bishwe mu 1994.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Jun 10, 2024 - 08:42