Abakozi batinya guharanira uburenganzi bwabo kubwo gutinya kwirukanwa mu kazi

Mu gihe hari abaturage bagaragaza ko hari bamwe mu bakozi barenganywa n’ababakoresha bagahitamo kwicecekera kubera kwanga kwiteranya ndetse no gutinya gutakaza akazi, Minisiteri y’ubutabera iravuga ko ibyo bitagakwiriye ndetse inasaba abantu kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira mu gihe hari ubabangamiye, kuko mu Rwanda hari amategeko agenga umurimo hamwe n’ibihano ku bangiza uburenganzira bwa muntu.

kwamamaza

Bamwe mu baganiriye na Isango Star bifashishije ingero bavuga ko hari ahakigaragara abarenganywa ndetse n’uburenganzira bwabo butubahirizwa uko bikwiye bikozwe n’ababakoresha ariko bagatinya kuba babigaragaza batinya ko byabagiraho ingaruka bakirukanwa mu kazi kabatunze.

Umwe ati "bibaho ko ushobora kujya gukorera ahantu mwavuganye ko arajya aguhemba ku kwezi ariko bitewe n'ububasha umukoresha afite itariki yagera yo kuguhembwa ntaguhembe kandi nawe iyo tariki wari utegereje kuba wagira icyo ukoresha ayo mafaranga ugatinya kuba wamwishyuza utekereza ko uramutse umwishyuje byaturukaho imbogamizi zo kukwirukana".   

Ibyo bavuga ko bitagakwiye ndetse n’ubikorerwa ko yahaguruka agaharanira uburenganzira bwe.

Undi ati "wakagombye kubivuga ko ubangamirwa ugaharanira uburenganzira bwawe, kuko ubuyobozi bwaraje ushobora kwegera umuyobozi ukamuganiriza ikibazo cyawe hanyuma umuyobozi akakugira inama y'icyo wakora".    

Ninabyo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera Bwana Mbonera Théophile, avuga ko abakoresha bakandamiza abakozi babo babakangisha ko bashobora kubirukana mu mirimo bidakwiriye ariyo mpamvu abaturage bakangurirwa kumenya amategeko n’uburenganzira bwabo kugira ngo igihe barenganyijwe barenganurwe.

Ati "yaba umukozi yaba n'undi munyarwanda wese nta kabuza afite uburyo bwo kurenganurwa kuko nta mukoresha ushobora kwirukana umukozi hadashingiye ku mpamvu zikomeye zizwi, hari amategeko ahubwo dukeneye kurushaho gukangurira abantu kumenya amategeko kuko uburenganzira bw'abantu akenshi buba buri mu mategeko atandukanye, ntawe ukwiye kumva adafite uburyo bwo kumurengera mu gihe yaba akoze icyo yumva cyari inshingano cyari igikorwa cyiza".       

Ubushakashatsi n’isesengura rikorwa ku murimo mu Rwanda bigaragaza ko ihohoterwa rikomeza kubaho mu bakozi by’umwihariko abakobwa n’abagore, rigafata indi ntera iyo bigeze ku bakozi bo mu ngo, no mu bigo by’abikorera.

Imibare y’ubushakashatsi bwo muri 2019 bw’urwego ruharanira iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, GMO, bwerekanye ko mu bakozi bose, abakozi b’abagore hafi 10 bajya mu kazi cyangwa baba bakarimo barahohotewe.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence

 Mar 7, 2024 - 08:53