
Kigali: Abakoresha umuhanda Karuruma - Jali barasaba ko hashyirwamo kaburimbo
Nov 4, 2024 - 14:20
Abatuye mu murenge wa Jali akarere ka Gasabo umujyi wa Kigali basaba ko umuhanda Karuruma–Jali wakorwa ugashyirwamo kaburimbo kuko bibasaba gutega moto kubera imodoka zanze gukoreramo.
kwamamaza
Uyu muhanda Karuruma - Jali washyizwemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikora igihe gito zivamo ubu hakoramo moto kandi nazo zihenze ibibangamiye abaturage kubera kwangirika kwawo, bigatera ibyondo mu gihe cy’imvura n’ivumbi ku zuba.
Umwe ati "uyu muhanda kugirango uzabone imodoka ushobora kugenda ukirirwa uhagaze na moto yakugeraho kukumanura ikaguca 1500Frw, ntaho twayakura, turifuza ko baduha umuhanda nk'abandi bose tubone icyatujyana no guhaha, imodoka bari bazohereje ariko zavuyemo kubera umuhanda mubi".
Ni ikibazo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko buzi ariko utahita ukorwa vuba kuko nta ngengo y’imari yawo ihari, abaturage bagasabwa kwihangana.
Emma Claudine umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "nibyo rwose ni icyifuzo cyiza batanafite bonyine gifitwe n'abandi baturage batandukanye muri Kigali baturiye ku mihanda itarimo kaburimbo ariko tubasaba gukomeza kwihangana kuko ibilometero by'imihanda itarimo kaburimbo muri Kigali biracyari byinshi, tugenda tubikora buhoro buhoro hakurikijwe ingengo y'imari iba yabonetse ndetse niyo yaba ihari ntabwo twakorera kaburimbo zose rimwe ngo bikunde, twasubukuye umuhanda wa Mageragere, Gasogi iyo mihanda nirangira tuzagenda dukomereza kuyindi buhoro buhoro, ni ukwihangana natwe turabizi ko ntabwo byoroshye ivumbi, imvura yagwa hakaza ibyondo, ni ibintu bizagenda bikorwa buhoro buhoro".
Gahunda y’umujyi wa Kigali yo kubaka Kigali ikeye irimo kubaka imihanda ya kaburimbo no gushyiraho amatara yo ku mihanda ngo izagerwaho ariko ngo bizafata umwanya kuko uko ingengo y’imari iboneka ariko bagenda bakora imihanda itandukanye.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


