Abakoresha umuhanda Gasanze - Nduba barasaba guhabwa imodoka rusange zitwara abagenzi

Abakoresha umuhanda Gasanze – Nduba baravuga ko kutagira rinye y’imodoka rusange zitwara abagenzi bibadindiza mu iterambere ndetse bikanabahendesha kuko batega moto gusa abandi bakagenda n’amaguru bagasaba ko umujyi wa Kigali nabo wabatekerezaho.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Nduba n’indi ituranye nawo bakoresha umuganda uhuza Gasanze na Nduba, baravuga ko babangamirwa no kuba uyu muhanda nta modoka rusange zitwara abagenzi ziwunyuramo bakifashisha bajya mu mirimo itandukanye ya buri munsi bagasaba ko hagira icyakorwa kuko bibadindiza mu iterambere.

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabwiye Isango Star ko hari ibigomba kubanza kurebwaho mbere yo gutanga izi modoka rusange birimo nk’imiterere y’umuhanda n’umubare w’abakoresha uwo muhanda.

Ati "ku kijyanye n'umuhanda Gasanze - Nduba ntabwo ariwo gusa, mu mujyi wa Kigali hari imihanda itandukanye dutekereza ko ikwiriye kuba ishyirwamo ingufu, akenshi kugirango ahantu hashyirwe bisi bijyana n'umubare w'abantu bamaze kuboneka, iyo abantu bamaze kuboneka ari benshi n'umuhanda ukoze ku buryo bisi ijyayo ntakibazo ukajya usanwa ku buryo bisi ishobora kuhagera icyo gihe rinye ihita itangwa, twakomeza kubikurikirana tukareba abaturage bataha hariya uko bangana aho bisi igarukira noneho tukareba niba bikwiye ko hashyirwayo rinye ya bisi ababishinzwe bakabikoraho mu buryo bwihuse".         

Abakoresha uyu muhanda wa Gasanze – Nduba bavuga ko igihe baba bamaze guhabwa imodoka rusange zitwara abagenzi byajya biborohera gukora ibikorwa by’iterambere birimo n’ubucuruzi.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 3, 2025 - 11:51