
Abakiri bato barasabwa kuba ba ambasaderi b’amahoro
Sep 23, 2024 - 11:58
Abanyarwanda by’umwahariko urubyiruko barasabwa kuba ba ambasaderi b’amahoro nk’uko biri mu ndangagaciro z’u Rwanda. Ibi byagarutsweho ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro wabaye ku wa 21 Nzeri (09).
kwamamaza
Mu butumwa yatanze ku munsi mpuzamahanga w’amahoro, Dr. Jean Damascene BIZIMANA; minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka umutekano wa bose nk’intandaro y’amahoro, asaba urubyiruko gusigasira amahoro.
Yagize ati: “ mwebwe rero nk’urubyiruko…ndabifuriza ubuzima kandi ko ubwo buzima namwe mukora ibishoboka byose mukabusigasira kuko ubuzima niyo ntangiriro y’amahoro kandi ufite ubuzima aba afite n’amahoro.”
“u Rwanda rero ruzi akamaro kayo mahoro kuko ngira ngo murabizi, kuva jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka umutekano wa bose, kubaka gifite uburenganzira bwa buri wese. Ariko u Rwanda rukanohereza ingabo, abapolisi, abakozi mu bihugu bifite umutekano mukeya kugira ngo amateka twanyuzemo adufashe no kujya kugarura amahoro ahandi.”
Agaragaza ibikibangamiye amahoro mu Rwanda byagaragajwe n’ubushakashatsi bakoze bafatanyije n’umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro, International alert, Prof. Sylvestre Nzahabwanayo; umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro avuga ko hari igikwiye gukorwa kugirango amahoro u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize adahungabana.
Yagize ati: “muri ibyo nagaragaje amakimbirane mu muryango kuko agomba kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko. Nagaragaje kandi abandi bantu bacyibona mu moko, ibisigisigi by’amateka byatumye abantu bakomeza kwibona mu moko bikagaragara cyane nk’igihe abantu bashinga amadini cyangwa bayoboka amadini. Ndetse n’igihe bamwe bakora za business cyangwa se ibimina; kwa kundi bakora amatsinda y’ubwizigame ugasanga bafite uko gushaka kwironda. Ubwo rero ibyo byose tugomba kubyitaho kugira ngo twubake amahoro arambye.”
Yongeraho ko: “ingamba ya mbere ni ugutoza. Umuco w’amahoro uratozwa abantu mu buryo butandukanye. Icya kabiri, tugomba gukoresha za mbuga nkoranyambaga dutanga ubutumwa bw’amahoro, aho gutanga ubwo guhangana, ubwo gusebanya, ubwo gutukana.”
Ku ruhande rw’urubyiruko runafite umukoro wo kubungabunga amahoro, nabo bavuga ko hari icyo bagomba gukora mu kugera kuri iyi ntego.
Umwe yagize ati: “icya mbere ni ugushyira hamwe. Icya kabiri, tukumvira gahunda za Leta, ibyo batwigisha. Icya gatatu: tukagendera ibyo bakuru bacu cyangwa se abayobozi bacu batwigisha cyangwa batubwira.”
Undi ati: “ ikintu twakora nk’urubyiruko ni ukumva ko ari inshingano zacu kugira ngo amahoro abe ariho.”
“tukareba aho intumbero igeze nuko tugafasha abandi kubaka igihugu twifuza.”
Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihizwa ku ya 21 Nzeri (09) buri mwaka, uyu munsi mu Rwanda wahawe insanganyamatsiko igira iti “indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu kwizihiza amahoro”.
U Rwanda rwatangiye kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’amahoro kuva mu mwaka w’ 2011.
@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


