
Abagore n'abakobwa 116 basoje imenyerezamwuga mu nzego z'ibanze
Aug 15, 2024 - 09:09
Abagore n’abakobwa barangije imenyerezamwuga mu nzego z’ibanze, barashima iyi gahunda, ariko bakagaragaza imbogamizi z’uko amezi atandatu bahabwa adahagije, mu gihe iyi gahunda yashyiriweho kongera umubare w’ab’igitsinagore biyumvamo imirimo irebana n’inzego z’ibanze.
kwamamaza
Ubwo hasozwaga icyiciro cya kane cy'imenyerezamwuga ry’abagore n’abakobwa mu nzego z’ibanze, ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (Ralga) ryagaragaje ko iyi gahunda imaze gutanga umusuro.
Habimana Dominique umunyamabanga mukuru wa Ralga ati "abadamu n'abakobwa bakora mu nzego z'ibanze, ari mu myanya ya tekinike, ari mu myanya y'ubuyobozi muri zanjyanama n'ahandi usanga bakiri bake, niyompamvu twatekereje iyi gahunda y'imenyerezamwuga ku bana b'abakobwa, abagore bakiri bato tukabaha amahirwe kugirango bajye mu nzego z'ibanze bakore bimenyereze umwuga bamenye uko kuyobora bimeze, babone ko bishoboka maze bibakundishe uwo mwuga kandi tubona bitanga umusaruro kuko hari abamaze kubona akazi mu nzego z'ibanze".
Abagore n’abakobwa bari bamaze amezi 6 bimenyerereza mu nzego z’ibanze, baravuga ko byababereye umwanya mwiza wo kumenya uko inzego z’ibanze zikora ariko bakavuga ko igihe baba bahawe ari gito, ndetse bakitsa no ku mafaranga bahabwaga yo kubafasha bavuga ko ari make.
Umwe ati "nkanjye by'umwihariko wize ibijyanye n'ubuzima nabashije guhura n'abaturage mbasha gukorana nabo ibiganiro bitandukanye ku buryo bwo kuzamura urwego rw'ubuzima kuri mituweli ndetse n'ibindi bigiye bitandukanye bigenda bikorwa mu gice cy'ubuzima, kimwe mubyo nifuza nuko batwongerera igihe imenyerezamwuga rimara, ikindi ni uburyo bwo kubaho kuko hari abava iwabo bakajya gucumbika ahandi bitewe n'akarere agomba gukoreramo, batwongerera ubushobozi kugirango wa mwana w'umukobwa abashe kwishyura inzu, abashe guhaha ibyo kurya mu buryo butamugoye".
Mireille Batamuriza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) avuga ko nabo babonye ko koko amezi 6 adahagije, ariko asaba abahuguwe gutinyuka bakajya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze kuko bashoboye.
Ati "amezi 6 ni make tuyatekereza twumvaga ari amezi menshi umuntu azaba yagize ubumenyi buhagije, tukaba twifuza ko nyuma y'iki gikorwa munabitekereza mukavuga ngo ariko njye uruhare rwanjye rwaba uruhe kuko twarabibonye ni hantu heza ho gukurira".
Abasoje iri menyerezamwuga icyiciro cya kane ni abagore n’abakobwa 116, bakurikiwe n’icyiciro cya gatanu kigizwe n’agore n’abakobwa 126 bazakorera mu turere twose tw’igihugu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


