
Abagana ibitaro bya Nyarugenge batunguwe n'uko byafunzwe batabizi
Oct 3, 2024 - 07:56
Abaturiye n’abagana ibitaro by’akarere ka Nyarugenge baravuga ko batunguwe no kubona ibi bitaro bimaze iminsi bifunze kandi batarigeze bamenyeshwa impamvu bitari gutanga serivisi nk’uko bisanzwe.
kwamamaza
Ukigera ku marembo y’ibitaro bya Nyarugenge, wakirwa n’abashinzwe umutekano wabyo bakubaza ikikugenza, waba uje kwivuza bakakubwira ko wajya ahandi kuko ngo ibi bitaro bitari gukora. Uku gufunga imiryango kw’ibi bitaro kwaje gutunguranye kuko yaba ababituriye n’abasanzwe babyivurizaho bavuga ko kugeza uyu munsi batari bazi ko bifunze.
Umwe ati "no mu rugo nta n'umuntu ubizi kandi ntuye hano hepfo, nturanye n'ibi bitaro".
Undi ati "hari abaza bagasanga birafunze, ugasanga ni ikibazo, hano byatumaga tworoherwa kuza kuhivuriza".
Isango Star yagerageje kubaza Minisiteri y’ubuzima impamvu bafashe uyu mwanzuro ntibamenyesha abahagana, ubuvugizi bwayo buvuga ko aya makuru atabareba twayabaza ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, mu gihe aho batwohereje naho bavuga ko bagikusanya aya makuru bakazayadutangariza bamaze kuyamenya neza.
Emma Claudine Ntirenganya,umuvugizi w’umujyi wa Kigali, yavuze ko nta makuru ahagije afite kuri iki kibazo, ngo bakazayatangaza bamaze kuyamenya neza.
Abaturage bavuga ko nibura mbere yo gufunga ibi bitaro, ubuyobozi bwagombaga kubanza kubamenyesha, kugira ngo hatazagira uwo biviramo gukora urugendo ruruhira ubusa.
Umwe ati "hari kubaho kubanza kumenyesha abantu bakamenya ko bigiye gufunga".
Mu kwinjira muri ibi bitaro, usanga nta n’inyoni itamba usibye abari mu mirimo y’ubwubatsi iri gukorerwamo, ibi bikanahuzwa n’amakuru avuga ko mu myubakire yabyo habayemo amakosa, ari nayo ntandaro yo guhagarika serivise zose z’ubuvuzi kugira ngo abanze akosorwe, gusa haba ubuyobozi bw’ibitaro cyangwa Minisiteri y’ubuzima nta numwe washatse kugira icyo abivugaho.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


