Abagana amabanki barinubira ko batabonayo ubwiherero bw'Abakiriya

Abagana amabanki bashakamo serivise zitandukanye bavuga ko kuba nyinshi muri izi banki zitagira ubwiherero bw’abakiriya ari imbogamizi kuri bo kuko hari igihe bashobora kuhamara umwanya munini bategereje guhabwa serivisi. Minisiteri y’ibikorwaremezo mu Rwanda ivuga ko igiye gukora igenzura muri ayo mabanki kuko ngo hasanzwe hari amategeko asaba ubwiherero rusange mu nyubako zihuriramo abantu benshi kandi ngo agomba kubahirizwa.

kwamamaza

Amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda asaba ko buri nyubako by’umwihariko izihuriramo abantu benshi, zigomba kuba zifite ubwiherero rusange bugenewe abazigana n’abazikoreramo, ariko abagana amabanki bavuga ko ho atari uko bimeze kuko ngo iyo ukeneye ubwiherero bagusaba kujya hanze ndetse n’uburi muri izo banki ngo buba ari ubw’abahakora gusa.

Umwe ati "iyo wageze muri banki hari serivise iba ikujyanyeyo iyo ushatse gukoresha ubwiherero bisaba ko usohoka hanze ya banki, ukajya gushaka ubwiherero wabubona ukagaruka muri banki, icyo numva cyakorwa ni uko na banki yazajya igira ubwiherero kuburyo umukiriya ayigana yashaka gukoresha ubwiherero bukaba buhari". 

Mu kugerageza kumenya icyo ihuriro ry’amabanki mu Rwanda (Rwanda bankers’ association) ribivugaho, Isango Star yavuganye n’umuyobozi mukuru w’iri huriro, Bwana Tony Francis Ntore.

Asubiza mu butumwa bugufi agira ati “Abanyamuryango ba RBA (Rwanda bankers’ association) bakomeza gukora ku nyubako zabo kimwe no ku bufatanye na ba nyir’inyubako (iyo bafite amashami mu nzu zikodeshwa) kugira ngo bakomeze kwimakaza amajyambere y’aho bakorera ndetse bakemure ibibazo bijyanye no gutanga serivisi. Bimwe mubyo amabanki yibandaho kugirango atezimbere serivisi zinyubako zabo harimo parikingi, ibikorwaremezo byorohereza abafite ubumuga, ubwiherero, ndetse n’ibindi.”

Minisiteri y’ibikorwaremezo mu Rwanda MININFRA, ivuga ko kuba hakigaragara ibibazo nk’ibi ari ikibazo cy’iyubahirizwa ry’amategeko ndetse bitagakwiye kuba bikibaho.

Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’ibikorwaremezo ati "ni ikibazo cyo kubahiriza amategeko kuko amategeko yo asigaye abisaba ko inzu yose ihuriramo abantu benshi igomba kuba ifite ubwiherero rusange bwabo bakiriya, haramutse hari ahagaragaye twabikurikirana tukabasaba ko bubahiriza amategeko, usibye no kuba ari amategeko ni no gushyira mu gaciro, byagombye kuba byarakemutse kera mu gihe amategeko yashyiriweho naho kubahiriza amategeko ni uguhozaho, aho tumenye ikibazo duhita tugikurikirana kigakemurwa".   

Amabanki akorera mu nyubako zitari izabo, abazigana bakoresha ubwiherero bw’izo nyubako bagasabwa kwishyura amafaraga yo gukoresha ubwo bwiherero, izifite ubwiherero naho ngo usanga ari ubw’abakozi bizo banki gusa, abazigana bagasaba ko bashyirirwaho ubwihirero bw’abakiriya kuko ngo byabagabanyiriza gutakaza umwanya n’amafaranga. 

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 21, 2024 - 08:43