Abagabo bakwiye kwigishwa ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku mutungo: MGO.

Ikigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere (GMO) kiravuga ko abagabo bakwiye kwigishwa ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo binyuze mu nteko z’abaturage, n’ahandi hahurira abantu benshi. Ni nyuma y’aho ubushakashatsi bw’iki kigo bugaragarije ko abagera kuri 43.4% by’abubatse ingo mu Rwanda badafatira hamwe ibyemezo by’imikorereshereze y’umutungo w’umuryango.

kwamamaza

Abaturage bo mu karere ka Nyanza baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star bavuga ko kudafatira hamwe ibyemezo ku ikoreshwa ry’umutungo hagati mu bushakanye bigarara cyane iyo hari icyemezo kigiye gufatwa ku mitungo: nk’ishyamba, urutoki, ikawa, icyayi ndetse n’ibindi….

Bamwe mu bagabo baba bumva ko ari bo bagakwiye kumenya iby’iyo mitungo, naho Umugore we akamenya ibiva mu buhinzi buciriritse.

Umwe mu bagore yagize ati: “ntabwo umugore n’umugabo bahuriza ku ikoreshwa ry’imitungo mu rugo. Abagabo ntabwo barakira uburinganire, ngo bumve ko umugore afite uburenganzira ku mutungo.umugabo yaba afite iryo shyamba rye akavuga ati ‘aka gashyamba ni akanjye, ni urutoki , ikawa, n’inka’.”

Undi ati: “wenda tugurishije iyo sambu, iyo nka dufite n’ibyo tugamije, hari igihe aza ati’ mpa ayo njya kunywera!’ wagira ngo ubivuzeho ugasanga amagambo abaye menshi, murazamutse murarwanye, muratonganye. Hari igihe ushyiramo imbaraga ukabigwamo, kuko niba umugabo akwereka ko ariwe mutima w’urugo, utegeka…. Kutagira uruhare ku mutungo bituma abagore turyamirwa. Biratubangamiye cyane.”

Ku ruhande rw’abagabo batungwa agatoki, umwe yagize ati: “ n’ubundi wa mugore bibaho usanga ari uwo kujyana ibijumba ku isoko, intoryi…ibintu nk’ibyo biciriritse! Twa tuntu duke abasha gutwara mu kadobo, mu gafuka gato kamwe bita nzaruhahira…nitwo ukunda gusanga abagore benshi bitwaza muri ubwo buryo.”

Rose RWABUHIHI; Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura        iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere, avuga ko ibi ahanini byagiye biterwa n’umuco utarahaga abashakanye amahirwe angana mu micungire y’umutungo.  

Icyakora avuga ko binyujijwe mu biganiro, abagabo bakwiye kurushaho kubisobanurirwa, ati: “icyayi, ikawa…ugasanga ibyo byose byitiriwe umugabo. Ibyo byose ni uko abagabo nabo basobanurirwa bakabyumva.”

Anavuga ko “ inyigisho rero ziratangwa ariko icyo twifuza ni uko zimanuka zikarenga societe civile[imiryango itegamiye kuri leta] kuko usanga ariho ziri cyane, cyangwa se mu nzego z’abagore. Zikwiye no kugera mu nteko z’abaturage, bikwiriye kuvugwa mu miganda, mu matorero no mu madini, bikiwiriye kwigishwa mu mashuli kuko ntabwo dukwiye gutegereza ngo abantu babanze bakure, bagire imyaka ingahe, barongorwe bashingirwe, batangire bakimbirane ngo dutangire kubabwira uko abantu bafatanya kugira ngo bacunge umutungo wabo.”

“ ni ibintu dukwiye kwigisha mu muryango,  nayo itangire ibibwire abana babo, mu nteko z’abaturage biganirwe byimbitse noneho abantu bumve ko niba bahinze umurima ari uwabo nk’umuryango. Niba mufite inka ni iyanyu nk’umuryango, niba mufite undi mutungo runaka ni uwanyu nk’umuryango, nta muntu n’umwe ukwiriye kugira ngo awikubire.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo muri uyu mwaka wa 2023, bugaragaza ko 43.4% by’abubatse ingo mu Rwanda badafatira hamwe ibyemezo by’imikorereshereze y’umutungo w’umuryango. Aba barimo abagabo bangana na 39.4% n’abagore 46.4%.   

Ubuyobozi bw’iki kigo bukaba busaba abayobozi bo mu nzego zose, cyane cyane iz’ibanze, gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwigisha abaturage ihame ry’uburinaganire n’ubw’uzuzanye nk’ishingiro ry’umuryango utekanye kandi uteye imbere.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Mar 28, 2023 - 10:45