Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi barasabwa kwimika ikoranabuhanga no kwagura imishinga.

Abafite ibigo biteza imbere ubuhinzi muri Africa baravuga kugira uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abahinzi kumenya mbere amakuru y’imihindagurikire y’ikirere bibafasha mu gufata imyanzuro ku buhinzi bwabo. Aba kandi bavuga ko nabo bakwiye gukora birinda ubucuruzi budahwitse no kwangiza ibidukikije, bakongera umusaruro w’ibihingwa bagamije isoko mpuzamahanga…nk’uburyo bwafasha mu guteza imbere ubuhinzi ku mugabane wa Africa.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku wa gatatu, ku munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi ku mugabane wa Africa, African Green Revolution Forum Summit, 2022 ihuriwemo n’abayobozi b’ibihugu, inzobere mu buhinzi n’ubworozi, ibigo bya leta n iby’abikorera, imiryango idaharanira inyungu, ibigo by’umuryango w’abibumbye ndetse n’abandi.

Inzobere mu buhinzi bubyara inyungu zeretse abahinzi ndetse n’ibigo bifite aho bihuriye n’ubuhinzi ubwuryo bwo kongera  agaciro ku isoko mpuzamahanga imishinga yabo y’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga, kongera ubushobozi bw’ibigo byabo ndetse no gufashwa kugeza ibyo bakora ku masoko mpuzamahanga.

Ms. Hannah Ratcliffe; Umuyobozi w’itsinda rishinzwe iterambere ry’imishinga mu Ikigo cy’ishoramari ry’ubuhinzi, (AgDevCo) avuga ko batera inkungu  imishinga igaragaza ko ifite intumbero zo kwaguka bakagezwa ku rundi rwego.

Hannah, ati: “Kugeza ubu dutanga inkunga kuva kuri miliyoni 3-10 z’amadorali y’Amerika nk’intangiriro. Gusa dufitanye ubufatanye n’ibigo binini mu karere, aho usanga dushobora no gushora hagati ya miliyoni 15 na 20  ku mishinga yihariye. Imishinga dushaka rero ni iyatangiye gukora bigaragara ko ifite imbaraga ariko ikeneye kwaguka ikagera ku rundi rwego, byaba kubafasha kubona amasoko mashya, kongera umusaruro, gutanga igishoro cyangwa icyeneye kugerageza ibigezweho.”

 Simon Winter; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Syngenta Foundation akaba n’Umuyobozi wa Farm to Market Alliance (FTMA), avuga ko kugira abahinzi bafashwe neza, bari gukora ku buryo bushya bw’ikoranabuhanga rigira inama abahinzi ku mihindagurikire y’ikirere, bakamenya ahari isoko ry’ibyo bahinga,… bifasha abahinzi gufata imyanzuro myiza mu buhinzi bwabo.

Winter yagize ati: “Urebye dukeneye kubaka systems za serivisi zikegerezwa abahinzi zikabagira inama haba ku mihindagurikire y’ikirere, bakabimenya mbere y’igihe. Iri koranabuhanga ry’ amakuru ku buhinzi ryafasha abakora ubuhinzi gufata imyanzuro myiza iteza imbere ibyo bakora.”

 Ahmed Sylla; Umuyobozi wa African Improved Foods yavuze ko kugeza ubu bakorana n’abahinzi barenga 45 000 bakabizeza isoko ry’ibihingwa byabo kandi ku biciro byiza.

Ati: “Kuri ubu dukorana n’abahinzi barenga 45 000 bo mumakoperative arenga 100, ubu urebye icyo dukora nukwiyemeza gufasha abo bahinzi tugura umusaruro wabo wose kandi ku giciro cyiza.”

 Ku munsi wa 2 w’iyi iyi nama, abahinzi bahamagariwe kongera ubushobozi bw’ umusaruro w’ibihingwa n’imirima byabo, bakirinda kwangiriza ibidukikije ndetse no gukora ubucuruzi budahwitse ahubwo bagafasha ibihugu byabo kwihaza mu biribwa. Basabwe kandi guhinga ibihingwa bifite intungamubiri ndetse n’ibindi.

Mugihe ibi byakorwa bishobora gutanga inzira y’ukuri y’iterambere mu buhinzi bwa Africa.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Sep 8, 2022 - 06:24