
Abacuruzi bafite impungenge zaho bazimurirwa gare ya Nyabugogo nivugururwa
Jul 30, 2024 - 16:10
Hari abacuruzi bakorera muri Gare ya Nyabugogo bafite impungenge zaho bazimurirwa igihe ibikorwa byo kwagura iyi gare bizaba bitangiye. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bwaganiriye n’abahafite ibikorwa bose, abacikanwe bakwegera uyu mujyi.
kwamamaza
Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri gare ya Nyabugogo iri muri gahunda yo ku vugururwa barasaba ko bazagenerwa aho bazaba bimuriye ibikorwa byabo ubwo gahunda yo kuvugurura iyi gare izaba itangiye.
Umwe yagize ati:" imbogamizi mbona zizaba hano muri gare ni uko tudafite ahantu tuzajya gukorera , tutazi naho bazatujyana. Turasaba kugira ngo bazadufashe batwereke aho twazajya gukorera."
Undi ati:" urumva imbogamizi ntizabura kuko hano twari dufite abakiliya dusanganwe, none bazatwimura kandi ntituzi ahantu tuzajya. Ubwo ni ukuvuga ngo turategereje. Bakareba nk'ahantu batujyana, wenda twese hamwe abacuruzi cyangwa bakareba ahantu bashyira gare hatworoheye tubasha kujya."
" imbogamizi za mbere tuzahura nazo ni ukuzabona aho ibikorwa byacu tubyimurira. Urumva gare izaba yahagaze, igiye kubakwa. Turasaba ko niba bateganya kwimura iyi gare, bateganya n'abahakorera kuko turi abafatanyabikorwa babo nuko natwe bbakadutegurira aho natwe twakwimurita ibikorwa byacu, ntiduhagarare."

Emma Claudine NTIRENGANYA; Umuyobozi mukuru ushizwe itumanaho n’uburezi mu mujyi wa Kigali, avuga ko nabo batekerejweho, ndetse abazagira imbogamizi bakwegera umujyi wa Kigali nabo bagafashwa.
Ati:" abo nabo batekerejweho, mu cyumweru gishize twatumiye mu nama kampani zose zitwara abagenzi muti gare zitandukanye zose ndetse dutumira n'abafite sitasiyo zegereye Nyabugogo, dutumira abafite ibikorwa by'ubucuruzi muri gare, abafite amagaraje Nyabugogo. Abo ngabo bose ntabwo twareka kubatekerezaho kuko nibo igikorwa kireba."
"Icya mbere twababwira ni uko icyo twese twifuza nk' abanyarwanda ni uko twese tugira gare ijyanye n'icyerekezo. Ariko twakoze ku buryo baþazimukira kure kandi mukwimura, tukazimura dukurikije ibyerekezo. Urugero nk'izijya mu majyaruguru zikajya hamwe, izo mu Burasirazuba zikajya hamwe, iziva mu majyepfo zikajya hamwe. Ibyo byose rero twabitekerejeho."
Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura iyi gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka w' 2025 ikazarangira muri 2027. Kwagura iyi gare byitezweho kwizihutisha ingendo, kandi hakazashyirwa service nyinshi z’ibanze zirimo n’izitahaboneka uyu munsi, nk'uko bitangazwa n'Umujyi wa Kigali.
@Amina MUTONIWASE /Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


