Ababyeyi baratungwa agatoki ku kuba impamvu yo guterwa inda kw’abangavu bafite ubumuga

Mugihe u Rwanda rugaragaza ko rwateje imbere abana bakobwa, haracyali imbogamizi bahura nazo zirimo guterwa inda bakiri bato bikaba imbarutso yo kwicirwa amahirwe y’ubuzima. kubafite ubumuga bo ikibazo akenshi hari abavuga ko gituruka ku myumvire y’ababyeyi nubwo hari abamaze gusobanukirwa ko abana bafite ubumuga ari nk’abandi. Nimigihe ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga, NUDOR, bavuga ko ikibazo cy’abana b’abakobwa bafite ubumuga bagishyizemo imbaraga, bigishwa cyane ku buzima bw’imyororokere kugirango bamenye uko bakitwara.

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi bavuga ko impamvu abana b’abakobwa bafite ubumuga baterwa inda zitateganijwe bituruka akenshi ku babyeyi ndetse n’ubukene  bw’imiryango bavukamo. Bavuga ko Ababyeyi bakangutse, ihohoterwa n’ubukene byagabanuka.

Umwe yagize ati: “ gituruka ku babyeyi kuko uba ufite umwana ufite ubumuga wakamushize mu ishuli akamenyana n’abandi.”

Undi ati: “ bamufatirana n’uko arwaye!”

“ cyangwa bakamushukisha utuntu kuko atabashije kutwiha. Kera abari bafite ubumuga bwo kutabona babashyiraga mu mshuli bakiga batabona ariko bakaba bazi byose. abandi bakiga bari mu tugare ukabona babonye impamyabumenyi, none ubu umuntu arihererana umuntu ubana n’ubumuga mu rugo. Urumva ibyo byose bitavamo ihohoterwa?”

“ umwana iyo afite ikibazo cy’ubumuga, ari mu rugo nta kintu akora, hajyayo nk’umuturanyi noneho bitewe nuko yabonye nta kintu akora, akamuha amafaranga akamushuka gutyo. Wimuhisha ngo ni uko afite ubumuga kuko ni umuntu nk’abandi. Numva icyakorwa ari ukujya babavana mu rugo bakabashyira hamwe n’abandi bakisanzura, akumva ko afite uburenganzira nk’ubw’undi. Ubona afite ubumuga ukabona aratwite, ukibaza uti ese ko uyu muntu atava mu rugo yatewe inda nande? Byagenze bite? Ugasanga n’ababyeyi barabyihereranye ntibanamubaze amakuru y’umuntu waba yaramuteye inda.”

 Kumenya ubuzima bw’imyororokere no kubutswa icyo amategeko ateganya ku bana, aho ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga, NUDOR ,rivuga ko   mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda bafite ubumuga kiri mu miryango yabo, nkuko bishimangirwa na NSENGIYUMVA J. Damacene; umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro.

Yagize ati: “mbere na mbere ni ikibazo kijyanye n’imyumvire, imyumvire igashyingira no ku bindi bibazo aba bana b’abakobwa bafite mu miryango yabo. Hari imyumvire y’umuryango yo kuba we batamwemera, batamufata nk’abandi bana, batamuha ibyo akeneye bituma biba impamvu yo gushukwa. Ariko hari n’indi myumvire y’abandi babatera inda, bigaragaza ko bigira maahirwe, bivura SIDA…. Ariko n’ababashuka bakababeshya ko ufite ubumuga atatwita.”

“Mubyo NUDOR ikora haimo gukangurira abana b’abakobwa, abantu bafite ubumuga uburenganzira bwabo, abo bana b’abakobwa barahagurutse baragaragara, imiryango ibemerera uburenganzira runaka itabemereraga mbere. Nibyo biremereye NUDOR, ibyo nibyo biremereye igihugu muri rusange kubona umwana w’umukobwa ufite ubumuga, ukennye , utarize, kubera ko umuryango we wanyumvise anoneho akongeraho no kubyara.” ”

Anavuga ko Urugendo  rukiri rurerure ariko  hari bimwe mubimaze gukorwa  ,nubwo ibisubizo by’iki kibazo bireba buri wese .

Ati: “dufite imishinga ijyanye no kubigisha imyuga ahisemo kugira ngo sdhobore kwibeshyaho. Icya mbere ntihagire umushukisha amafaranga. icya kabiri ariko gisbobanuke, yumve na bwa buzima bw’imyororokere ashobore no kwirinda. Benshi rwose bamaze kubyumva kuko mbere tugitangira no kumwohereza kwiga imyuga  yari ikibazo. Akakubwira ngo ‘jyana  uriya udafite ubumuga!’ nribumve ko uyu mwana yakwiga, hari icyo yakora akiteza imbere. Imyumvire y’ababyeyi ahenshi ntibiranoga ariko aho bigeze birashimishije.”

Kugeza ubu, abana bafite ubumuga batewe inda bafashijwe na NUDOR umwaka ushize bakigishwa imyuga  ni 17 mugihe abamaze gufashwa mu bundi buryo ngo babarinde ibishuko no kwibasirwa n’ubukene barenga 2 000.

@ Emilienne KAYITESI/Isango Star-Kigali.

 Feb 8, 2024 - 16:31