Yaremewe ibiribwa ndetse yubakirwa urukuta ruzitiye inzu

Adele Mukakamanzi ni Umukecuru w’Intwaza w’Imyaka 65, utuye mu murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ashimira Urugaga rw’abagore ndetse n’abandi bagize uruhare mu kumwubakira igipangu nyuma yuko yaramaze imyaka irenga 5 aba ku karubanda. Ni igikorwa cyamaze umwaka ndetse cyatwaye arenga miliyoni y’ amafaranga y’U Rwanda.

kwamamaza

Ku wa gatandatu, ku ya 4 Mutarama (01) 2025, nibwo hatashye igikorwa cy’ubwubatsi basoje ndetse banamugenera n’ibindi birimo ibiribwa.

Ubusanzwe Mukakamanzi Adele ni umwe mu ntwaza zo mu murenge wa Nyamirambo. Avuga ko uburyo yari abangamiwe no kuba ku gasozi imyaka irenga itanu byatewe no kubura ubushobozi bwo kwiyubakira igipangu. Ariko ubu ashima abagize uruhare mu kumutekereza akubakirwa igipangu.

Icyakora anasaba ko yafashwa akubakirwa n’ahandi hasigaye.

Ati: “Nkigera hano nk’umuntu mukuru niyubakiye urugo rw’imiyenzi. Noneho batangiye kubaka umuhanda, barabitema nuko nsigara ku gasozi. Njye rero nta bubasha narimfite bwo kubaka ngo nshireho ka korotire. Hashize igihe, nka nyuma y’imyaka 5 cyangwa itandatu ndi ku gasozi. Abantu binjiraga uko bishakiye. Bashoboraga no kuza bakanyangiriza kuko narimfite imbuto hano mu gikari nuko abana bakaza bakabyangiza.”

“Abantu banyubakiye, sinzi ibyo navuga kuko ndishimye cyane byandenze kuko nsigaye mvuga ngo ntawaza niyo naba nagiye kwa muganga nsiga mfunze ariko nkaba nziko mfite umutekano. Nagendaga mfite ubwoba mvuga ngo noneho ndasanga urugi barukuyeho!

MUREKEYISONI Gloriose; Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore mu Karere ka Nyarugenge, avuga bitewe n’ingorane yahuraga nazo byatumye bishakamo ubushobozi bwo kumwubakira.

Anavuga ko n’ibindi bikorwa byo kumufasha bigikomeje.

Ati: “abahawe aya mazu bagize umugisha babona ubushobozi barisanira bashyiraho urugo nuko we ntiyabishobora. Rero tubonye ari hanze, yari yaragerageje gutera imbuto nk’ipapayi, insina…abangizi bakajya baturuka hanze bakamanura amapapayi ateze bakayatera umupira ndetse n’ibindi bakangiza. Dutekereza gutyo ko twamushyiriraho cloture. Dusigaje gukora umuferege w’amazi kugira ngo ibyo twakoze bitazasenywa n’imvura. Ariko no gutunganya hano mu rugo, nubwo twe twafashije uyu mubyeyi ariko hari abandi , inzira iracyari ndende.”

Ku rundi ruhande, Mukakamanzi Adele hamwe n’abandi b’ Intwaza bahawe n’ibiribwa bitandukanye byatwaya arenga miliyoni 3 z’amafaranga y’ U Rwanda. Iki gikorwa cyasojwe batanga ishimwe certificate ku bantu 10 bitanze bagafasha mu gikorwa cy’ubwubatsi. Icyakora bavuze ko urugendo rukiri  rurerure mu gutanga ubufasha.

@Ingabire Gina/Isango Star-Kigali.

 Jan 6, 2025 - 11:58