
Byangabo: Babangamiwe n'ingaruka baterwa n'amabati y'isoko yapfumutse kubera gusaza cyane
May 13, 2025 - 15:43
Abacururiza n'abarema isoko rya Byangabo baravuga ko babangamiwe nuko amabati aryubakishije yagiye apfumuka kubera gusaza cyane bigatuma barinyagirirwamo. Ubuyobozi bw'akarere ka MUSANZE buvuga ko bugiye koherezayo abatekinisiye bakareba uko rimeze ndetse ko hari na gahunda yo kuryubuka kuburyo buryanye n'igihe.
kwamamaza
Abarema iri soko rya Byangabo n'abaricururizamo buri munsi bavuga ko iyo imvura iguye barinyagirirwamo.
Umwe muri bo yagize ati:" Ubucuruzi bwacu bwarangiritse cyane kuko iyo imvura iguye ugira ngo turi hanze. Niyo imvura yaba iri kugwa ari aho muhagaze, dufata amabase tukareza! Nta n'abantu bahanyuraga imvura imaze kugwa."
Undi ati:" Kuba isoko ryitwa ko ritwikiriye kandi imvura yagwa tukanyagirwa! Ntaba ari ugusaza se?!"
Basaba ko iri soko ryakorwa kuko biri kubagiraho ingaruka, cyane kubasora neza.
Umwe ati:" kandi buri kwezi turasora, TIN Number tuyirimo. Turasaba ko naridusakarira, nk'uko batuzanye mu iterambere dukomeze mu iterambere."
Mu mboni z'ubuyobozibw'akarere ka Musanze, nabwo bubona iki kibazo gikwiriye igisubizo mu buryo bwihutirwa. Bunavuga ko bafite gahunda yo kurivugurura mu buryo bugezweho, nk'uko Nsengimana Claudien uyobora aka karere yabitangarije Isango Star yifashishije ubutumwa bugufi.
Yagize ati:" N'ubundi iri soko rirashaje cyane. Mu buryo bwihuse, tugiye kohereza itsinda ry'abatekinisiye kugira ngo barebe neza imiterere y'iki kibazo n'uburyo cyashakirwa igisubizo, niba gihari. Ntabwo nari nkizi."
"Mu buryo burambye ariko, turimo gushaka uko ryavugururwa rigahuzwa n’urwego Santere ya Byangabo twifuza ko igeraho. Turashaka gukora inyigo yaryo."
Uretse kuba abacuruzi n'abarema isoko rya Byangabo bagaragaza ingaruka bahura nazo zirimo kunyagirwa, banavuga ko hari ibicuruzwa binyagirwa bigapfa ndetse n'abakiriya batinya kujya guhahiramo mu mvura, ibicuruzwa bikabaheraho.
Bamwe mu mpuguke zisesengura iterambere ry'akarere ka Musanze bagaragaza ko iyi santere ifatwa nk'iyunganida umujyi wa Musanze, nawo ugenda waguka usatira Byangabo, mugihe cya vuba ubwinshi bw'abantu bahagana bazagorwa n'ibikorwaremezo bijyane nibyo bakeneramo nabyo bihuye mu muvuduko w'icyerekezo.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Byangabo- Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


