Vladimir Putin yemeje itegeko ryo kongera ingufu mu gisirikare

Vladimir Putin Perezida w’Uburusiya yashize umukono ku itegeko-teka rishobora gutuma mu mezi make ari imbere umubare w’abasirikare b’iki gihugu wiyingeraho 10% by’abasirikare ifite mur’iki gihe bitarenze ku ya 1 Mutarama (1) 2023. Ibi bibaye mugihe urugamba bufite muri Ukraine rurimbanyije ndetse hari n’ibikomeje guhinduka.

kwamamaza

Muri 2017, Uburusiya bwari bufite ingabo zigera kuri miliyoni imwe, hamwe n’abandi bafasha igisirikare bakagera kuri  miliyoni 1.9. ariko ugendeye kuri iri tegeko ryatangajwe na Guverinoma y’Uburusiya, abari mu gisirikare bashobora kuzarenga miliyoni 2.

Hatabariwemo abasivile bashobora kujya gufasha igisilikari, biteganyjwe ko nibura abasirikare bashya 137 000 cyangwa abarenga 10% cy’ingabo ziriho ubu bashobora kuzaba barinjiye muri Mutarama(1) umwaka utaha.

Ntabwo bizwi umubare wabo uzoherezwa kurwana muri Ukraine cyangwa niba Perezida Putin yahamagaye abinjira mu gisirikare kugira ngo yongere umubare w’abagomba kujya kurwana muri Ukraine.

Gen Jérôme Pellistrandi, umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru National Defence Review, yagize ati: "Ingabo z'Uburusiya zagize uruhare mu gitero kidasanzwe cyo kurwanya Ukraine zagize igihombo kinini cyane, kandi Moscou ifite ikibazo cyo gushaka abasirikare bashya."

Vladimir Putin azi neza ko ari mu mirwano na OTAN mu buryo butaziguye ndetse ko ingabo, impamvu ikomeye imutera kumva ko Uburusiya budatekanye.

Icyakora impamvu zo gufata icyemezo cyo kongera umubare w’abasirikare ntizisobanurwa neza muri iri teka yemeje. Hashize amezi atandatu  Uburusiya bugabye igitero muri Ukraine, ndetse amakuru avuga ko abasirikare babwo babarirwa hagati ya 70 000 na 80 000 baguye ku rugamba ndetse n’abahakomerekeye. Aba kandi biyongeraho n’ibikoresho by’intambara byahangirikiye.

Nyuma yo kunanirwa gufata umurwa mukuru Kiev, Uburusiya bwashyize ingufu mu burasirazuba n’amajyepfo ya Ukraine, aho urugamba rwakomeje kujya mbere buhoro mu byumweru byashize.

Umwanditsi Gen Jérôme Pellistrandi, yabwiye RFI  ati: “Iri zamuka riteganijwe gusa kuva ku ya 1 Mutarama(1) 2023, bivuze kandi ko Vladimir Putin abona ko[intambara] ari iy'igihe kirekire, ni ukuvuga ko intambara yo kurwanya Ukraine itazarangira kandi ko ikeneye andi mafaranga kugira ngo ibe ishobora kumara na 2023 no kurenga.”

Anavuga ko iki cyemezo cyatangajwe ku wa kane ku ya 25 Knama(8) 2022 giteye impungenge kuko kigaragaza neza icyemezo cya gisirikari ku butegetsi bwa Vladimir Putin.

Kugeza ubu ibiro bya Perezida w’Uburusiya,Kreml, byirinze  gukomeza gukora ubukangurambaga rusange, iki cyemezo Abarusiya benshi bakemanga.

Hari amakuru ko abareshya abinjira mu gisirikare barimo no gusura amagereza, basezeranya imfungwa kuzirekura no kuziha amafaranga.

Mu itangazo ryo mu byumweru bibiri bishize, minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko za batayo z’abakorerabushake zirimo gushyirwaho mu turere twinshi two mu Burusiya.

Kandi ko zishobora kuba zizaba zigize igice cy’abasirikare bashya bagiye kwinjira mu gisirikare.

Ariko muri iryo tangazo, minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko "ikigero  kiri hasi cyane cyo gushishikara kw’abaturage mu kwitabira ubukorerabushake bwo kurwana muri Ukraine", bivuze ko bizagorana kubona umubare ucyenewe w’abasirikare.

Ubwiyongere bw’umubare w’abasirikare b’Uburusiya nabwo buje mu gihe umubano hagati ya Moscou n’ibihugu by’iburengerazuba urimo uhura n’ikibazo  kitigeze kibaho kuva Intambara y'ubutita yarangira.

 @RFI

 Aug 26, 2022 - 11:23