
Uvira yisanze mu mvururu: Gusahura n'amasasu byumvikanye umunsi wose
Jan 19, 2026 - 08:52
Umujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri RDC , ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama (01), wibasiwe n’ibikorwa byo gusahura byaherekejwe n’amasasu nyayo. Ni mu gihe ubutegetsi bw’intara bwaburiye abaturage, Wazalendo n’ingabo za FARDC kuba maso, buvuga ko ivanwaho rya AFC/M23 ryatangajwe ari ikinyoma.
kwamamaza
Amakuru aturuka mu baturage n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze avuga ko mu ma komine yose agize Uvira humvikanye amasasu umunsi wose, mu gihe abantu bamwe bagiye basahura ingo z’abaturage n’ibiro bya Leta birimo DGDA, DGI, DGM, DGRAD na OCC, n’abandi.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Jean-Jacques Purusi, yagejeje ubutumwa ku baturage abasaba kwitwararika no kwihangana, ashimangira ko ibyo AFC/M23 yise kuva muri Uvira ari umutego, kuko nk’uko abivuga, abyita ko umwanzi ukiri muri uwo mujyi. Yongeyeho ko ari ukuhava by’ibinyoma.
Hagati aho, andi makuru avuga ko inyeshyamba za AFC/M23 zaba zerekeje mu majyaruguru, zigana mu Kibaya cya Ruzizi. Radio Okapi yatangaje ko saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, abarwanyi ba Wazalendo bagaragaye mu mihanda itandukanye ya Uvira, bakirwa n’impundu z’abaturage.
Ku rundi ruhande, umuvugizi w’urwego rw’operasiyo Sukola 2 Sud-Sud, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, yatangaje ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama (01) ko imirwano iri hagati ya Uvira na Baraka ikomeje guhungabanya umutekano w’akarere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko inyeshyamba 180 n’abafatanyabikorwa bazo zishwe mu minsi ibiri y’imirwano yabereye ku misozi ya Katongo mu teritwari ya Uvira no Tuwetuwe mu teritwari ya Fizi.
Yongeyeho ko abandi 22 bishikirije FARDC i Makobola nyuma y’imirwano, mu gihe 20 bafatiwe i Kigongo mu teritwari ya Uvira.
Uko umutekano ugenda uhindagurika, ni ko abaturage n'ahazaza ha Uvira harushaho kujya mu rujijo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


