Utubari na resitora mu bigo by’ubukerarugendo bigomba gukora bifite icyangombwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwihanangirije ibigo byose bikora ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu, harimo utubari, resitora, amahoteli n’ahanywerwa icyayi cyangwa ikawa..bikora bidafite uruhushya rwo gukora. Uru rwego ruvuga ko ibyo bihanirwa n'amategako harimo gufungwa burundu.

kwamamaza

Ibi RDB yabigarutseho binyuze mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo ku wa 24 Nyakanga (07) 2025, ryibutsa ibigo nk’amahoteli, utubari, resitora, abategura ingendo z’ubukerarugendo, ibigo bicuruza ingendo n’abayobora ba mukerarugendo, resitora, utubari, ahanywerwa icyayi cyangwa ikawa, ndetse n’utubyiniro gukora bifite uruhushya.

RDB yavuze ko abakora bene ibi bikorwa bagomba  kubanza gusaba icyangombwa cyibyemerera gukora ibijyanye n’ubukerarugendo, nk’uko biteganywa n’Itegeko No 12ter/2014 ryo kuwa19/05/2014 n'andi mategeko agenga ubukerarugendo.

Ingingo yaryo ya 3 y'iri tegeko, ivuga ko nta kigo cyemerewe gutangira ibikorwa by’ubukerarugendo nta ruhushya gifite. Naho ingingo ya 29 igaha RDB ububasha bwo gufunga ikigo cyose kinyuranyije n’ayo mategeko.

Ibisabwa kugira ngo urwo ruhushya rutangwe birimo kwiyandikisha no kugaragaza ibyangombwa by’ubuziranenge, isuku, umutekano, serivisi zitangwa, n’imiterere y’ibikorwa. Ibi bigamije kurengera abakiliya no kongerera agaciro urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Abakora badafite uru ruhushya bahanwa n’amategeko, aho ingingo ya 48 y’iri tegeko ivuga ko bacibwa amande, iya 10 igateganya gufungwa by’agateganyo, naho iya 29 igaha ububasha RDB bwo gufunga burundu ikigo gikomeje kwica amategeko.

Iri tangazo rije mu gihe hari impaka ku ifungwa rya hoteli Château Le Marara, bamwe bakavuga ko itari ikwiye gufungwa izira kutagira uruhushya rwo gukora ibijyanye n"'ubukerarugendo kuko idakora ibijyanye  n’ubwo. Gusa iri tangazo rya RDB risobanura ko ibikorwa byayo byarebwaga n'iri tegeko, cyane ko mu bisabwa harimo ibireba umutekano w'umukiliya n'ubuziranenge mu mitangire ya serivisi.

RDB yemeje ko izakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko no kurengera ubunyamwuga n’umutekano mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

 Jul 25, 2025 - 13:13