Uganda: Perezida Museveni yemeje itegeko ryongeye guha ububasha inkiko za gisirikare kuburanisha abasivile

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashyize umukono ku itegeko rivuguruye ryemerera inkiko za gisirikare kongera kuburanisha abasivile mu bihe bimwe na bimwe, cyane cyane igihe bafatanywe ibikoresho bya gisirikare nk’imbunda cyangwa imyambaro y’igisirikare. Iri tegeko rishya rije nyuma y’uko mu kwezi kwa Mutarama (01) 2025, Urukiko rw’Ikirenga rwari rwemeje ko itegeko ryari risanzwe rikoreshwa ryanyuranyaga n’itegekonshinga.

kwamamaza

Mbere y’icyo cyemezo, ubuyobozi bwashoboraga kujyana umuturage usanzwe mu rukiko rwa gisirikare aramutse afatiwe mu byaha bifitanye isano n’ibikoresho bya gisirikare. Ariko impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zagiye zigaragaza impungenge, zivuga ko iryo tegeko ryakoreshwaga nk’intwaro yo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Itegeko rishya ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi gushize, ariko ryatowe mu gihe hari umutekano wari muke, aho abapolisi benshi bari bashyizwe ku nteko ishingamategeko. Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi banze kwitabira iryo tora, bavuga ko ryatesheje agaciro icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa mbere rukomeye mu gihugu.

Muri icyo cyemezo cyo muri Mutarama (01), abacamanza bavuze ko inkiko za gisirikare "zifitemo kubogama kandi zidafite ubushobozi buhagije bwo gukora imirimo y’ubucamanza", nk’uko byanagarutsweho n’umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu. Iri tegeko rivuguruye rigamije no guhangana n’izo mbogamizi, aho riteganya ko abayobora izo nkiko bagomba kuba bafite impamyabumenyi mu mategeko, baranyuze mu mahugurwa abahesha ubumenyi bujyanye n’inshingano zabo, kandi bagakora akazi kabo bigenga, batabogamye.

Nubwo bimeze bityo, iryo tegeko rikomeje gutanga ububasha bwo kugeza abasivile mu rukiko rwa gisirikare igihe bafashwe bafite ibikoresho bya gisirikare.

Nyuma yo kwemezwa kw’iryo tegeko, Col Chris Magezi, umuvugizi w’ingabo za Uganda, yagize ati: "Itegeko rizahashya bya nyabyo abagizi ba nabi bitwaje intwaro, rice intege ishingwa ry'imitwe ya politiki y’intagondwa igerageza guhungabanya gahunda za demokarasi, rinatume umutekano w’igihugu ushingira ku musingi ukomeye. Niba ikintu gikora neza, nta mpamvu yo kugihindura!"

Ariko ku rundi ruhande, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangaje ko iri tegeko rizakoreshwa mu buryo bwo kumwibasira hamwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi. Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Twese abatavuga rumwe n’ubutegetsi tugambiriwe n’iri tegeko."

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zimaze igihe kinini zivuga ko inkiko za gisirikare zikoreshwa n’ubutegetsi mu gucecekesha abatavuga rumwe na bwo. Benshi bavuga ko hakunze kubaho kubeshyera abantu, ibimenyetso bigafatwa bikajya gushyirwa ku bantu runaka bagambiriwe.

Muri Gashyantare (02) uyu mwaka, Gawaya Tegulle, umunyamategeko ukomoka muri Uganda wibanda ku mategeko arengera uburenganzira bwa muntu, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ati: "Niba uri umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, bazashaka uburyo bwo ku kugeza mu rukiko rwa gisirikare, ndetse icyo gihe umenye ko ibyawe bizaba birangiye... Igihe uzaba uhageze, ubutabera ntibuzigera na rimwe busura umuryango [w’inzu] wawe."

Yakomeje avuga ko abantu bamwe bashobora kumara imyaka bafunze bataragezwa imbere y’ubutabera, bitewe n’uko inkiko za gisirikare zitegereza ibyemezo by’abayobozi bakuru b’ingabo bishobora no kutafatwa, ndetse ko abahamwa n’ibyaha bahabwa ibihano bikomeye birenze ibitangirwa mu nkiko zisanzwe.

Urugero rwaherukaga ni urw’umunyapolitiki Kizza Besigye, watawe muri yombi mu Ugushyingo umwaka ushize afatiwe muri Kenya, aho yashinjwaga gutunga imbunda nto zo mu bwoko bwa ‘pistolet’ no kugerageza kugura izindi ntwaro mu mahanga. Yaje kwimurirwa mu rukiko rusanzwe nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwari rwavuze ko inkiko za gisirikare zidafite ububasha bwo kumuburanisha. Ibyaha bya mbere byaje gukurwaho, ashyirirwaho ibindi.

Perezida Museveni, umaze imyaka 39 ku butegetsi, yavuze ko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga "kitari cyo", yongeraho ko "igihugu ntigitegetswe n’abacamanza. Gitegetswe n’abantu." Yahoze ashyigikiye ikoreshwa ry’inkiko za gisirikare, avuga ko zahanganye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba, kuko "inkiko zisanzwe ziremerewe cyane ku buryo zidashobora kwihutira guhana abagizi ba nabi bitwaje intwaro."

 Jun 17, 2025 - 09:03