Tanzania: Igisirikare cyihanangirije abari mu myigaragambyo yafashe indi ntera

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera hirya no hino muri Tanzania nyuma y’amatora ya perezida, ay’inteko ishinga amategeko, n'abayobozi b'inzego zibanze, umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu, Jenerali Jacob John Mkunda, yasabye abigaragambya guhita bayihagarika, abibutsa ko amategeko agomba kubahirizwa kandi  abari gukora ibikorwa by'urugomo, bahungabanya umutekano bazabibazwa.

kwamamaza

Ibi Umuyobozi w'igisirikare cya Tanzania, Gen Jacob Mkunda, yabitangaje nyuma y'uko abigaragambya bakomeje kwangiza no gukaza imvururu. Yabise abatifuriza igihugu ineza, avuga ko bari kwangiriza imitungo ndetse no guhungabanya abantu mu gihe cy'amatora.

Jenerali Mkunda yatangaje ko ubu ingabo ziri gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kureba uko bahagarika imvururu ziri gufata intera mu mijyi mikuru, harimo Dar es Salaam, Dodoma na Mwanza, aho humvikanye urusaku rw’imbunda. Abigaragambya kandi batewe n’ibyuka biryana mu maso byarashwe n’abapolisi mu rwego rwo kubatatanya.

Ku munsi wa mbere w'imyigaragambyo inzego z'umutekano zari zafashe ingamba zirimo gusaba abakozi kuguma mu rugo ndetse mu masaha y'ijoro muri Dar es Salaam abantu bose bakaguma mu rugo, ariko ntibyabujije ko imyigaragambyo ikomeza gukara ndetse ikwirakwira no mu yindi mijyi.

Ibi byabaye nyuma y’uko komisiyo y’amatora itangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan yabonye hafi 95% by’amajwi mu ntara ya Mbeya iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba.

Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi yatangaje ko aya matora ya Tanzania ari uburiganya bumaze amezi menshi bukorwa muri iki gihugu.

Abigaragambya bashinja guverinoma kubangamira ubwisanzure, kuko abayobozi babo barimo Tindu Lissu afunzwe ashinjwa kugambanira igihugu, ishyaka rye rya Chadema ryangirwa kwitabira amatora ndetse na Luhaga Mpina, umuyobozi  w'ishyaka rya ACT-Wazalendo, yangirwa kwiyamamaza. Ibi bavuga ko ari amayeri ya Perezida Samia Suluhu Hassan kugira ngo atsinde amatora.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko mu mujyi wa Mwanza humvikanye urusaku rw'amadasu nyayo nyuma yaho abigaragambya binjiye muri Mwanza. Abahatuye bavuze ko benshi bakomeretse ndetse hari n'abahasize ubuzima.

Abigaragambya bageze no muri Kenya bambutse umupaka wa Namanga nyuma yo guhunga Polisi ya Tanzania. Bafunze imihanda minini ndetse bacana umuriro, banamanura ibyapa byamamaza Perezida Samia Suluhu. Nyuma y'urusaku rw'amasasu, Polisi ya Kenya yemeje ko abantu babiri bapfuye ubwo bahungaga. Yasabye abaturage bayo kutivanga.

Kugeza ubu, internet yahagaritswe, ibyo Amnesty International yamaganye ivuga ko ari ukubangamira uburenganzira bw'abaturage bwo kubona amakuru kandi bishobora gukaza umurego w’imyigaragambyo. Gusa hari amakuru avuga ko abigaragambya bafite imbuga bari guhuriraho nka walkie-talkie, yitwa Zello.

Perezida Samia, wagiye ku butegetsi mu 2021 asimbuye nyakwigendera John Magufuli, atangira ashimwa n'abo ayobora ariko nyuma baza kumushinja kwibmvugana no kubangamira abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe. Kuri ubu, agiye gutsindira manda ya kabiri, nubwo  abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwigaragambya.

 Oct 31, 2025 - 10:23