
UCI25: Hashyizweho amabwiriza y’Ubucuruzi mu gihe cy' irushanwa ryo gusiganwa ku magare
Sep 19, 2025 - 14:49
Urwego rw'igihugu rw'iterambere, RDB, yongereye amasaha yo gukora ku maduka, resitora, n’ibindi bikorwa byo kwakira abantu mu gihe cy’Irushanwa mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI Road World Championships) rigiye kubera mu Rwanda hagati ya 19 na 28 Nzeri (09) 2025. Ibi bikubiye mu mabwiriza mashya yashyizweho azagenderwaho muri iki gihe cy'iminsi umunani gusa.
kwamamaza
Aya mabwiriza y'agateganyo ku bikorwa by'ubucuruzi n'ibyo kwakira abantu yashyizweho ku bufatanye n’inzego za Leta mu rwego rwo gutegura iri rushanwa ku buryo butekanye no gucunga impinduka mu mihanda.
Amaduka, resitora, utubari ndetse n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza saa kumi za mu gitondo (16:00). Icyakora abakiliya basabwe kunywa mu rugero no kudatwara bayonye. Naho abacuruzi bibutswa kudaha inzoga abasinze cyangwa abai munsi y'imyaka 18 y'ubukure.
RDB yatangaje ko izakomeza kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa, kandi ko abazarenga ku mategeko bazabibazwa. Gusa uretse amasaha, nta kindi cyahinutse ku mambwiriza asanzweho.
Nubwo amasaha yo gufungura ibikorwa by'ubucuruzi n'ibyakira abantu yongewe ndetse agatangazwa, ibintu byashyize mu rujijo bamwe mu baturage bibajije igihe utubari tuzajya dufungira.
Umuturage witwa Jean Chance d’Amour ku rubuga rwa X, yagize ati: “Mwashyira umucyo ku masaha yo gufungura utubari, kuko mutumenyesheje gusa ayo gufunga?”
Aya mabwiriza agamije gutuma abakora ibikorwa by'ubucuruzi bishobora gukenerwa n'abazitabira iri rushanwa kugira ngo nabo babyungukiremo. Ni mugihe biteganyijwe ko abazitabira iri rushanwa basaga ibihumbi 15.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


