#UCI25: Finn Lorenzo yatwaye umudali wa Zahabu mu batarengeje imyaka 23, Niyonkuru aba umunyarwanda wasoje 164,6 Km

Umutaliyani Finn Lorenzo w’imyaka 18, ni we wegukanye umudali wa Zahabu mu isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali. Yatwaye intsinzi akoresheje amasaha 3, iminota 57 n’amasegonda 27 ku ntera y’ibilometero 164,6, ahize abandi 118.

kwamamaza

Lorenzo wari muto mu bo basiganwaga, yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Huber Jan wo mu Busuwisi yasize amasegonda 31 nyuma yo kumara igihe basimburana kuyobora isiganwa. Huber yegukanye umudali wa Silver. Ni mu gihe Schrettl Marco wo muri Autriche yegukanye Umuringa, asizwe umunota n’amasegonda 13.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu bakinnyi bane bari bahagarariye igihugu, Niyonkuru Samuel ni we wenyine wasoje irushanwa. Yabaye uwa 50 mu bakinnyi 56 basoje, asigwa na Lorenzo iminota 16 n’amasegonda 4.

Ni ku nshuro ya kane Niyonkuru yari yitabiriye Shampiyona y’Isi kuva mu 2021ubwo yakinaga mu batarengeje imyaka 19. Iyi nshuro, nibwo asoje irushanwa.

Abandi Banyarwanda barimo Ruhumuriza Aimé, Ufitimana Shadrack na Tuyizere Etienne ni bamwe mu batabashije kurangiza isiganwa. Muri rusange, mu bakinnyi 118 batangiye isiganwa, abagera kuri 62 ntibarisoje.

Kozoriz Danylo wo muri Ukraine wayoboye igikundi igihe kinini ndetse rimwe akanagisiga amasenga 27, byaje kurangira adasoje irushanwa.

Lorenzo yanditse amateka akomeye kuko yongeye gutsindira umudali wa Zahabu, nyuma yo kwegukana umudali wa Zahabu mu batarengeje imyaka 19 i Zurich mu 2024. Ni mu gihe i Kigali yatsinze nk’umukinnyi muto mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 23.

Mu bakinnyi 118  bo mu bihugu 56 batangiye isiganwa ry'Abatarengeje imyaka 23 harimo: 28 bo muri Afurika, 57 b'i Burayi, 10 bo muri Amerika ya Ruguru, barindwi bo muri Amerika y'Epfo, 10 muri Asia  ndetse na bane bo muri Oceania.

Amwe mu mafoto y'ibyaranze iri siganwa:

 Sep 26, 2025 - 19:20