
#UCI: Abakobwa batarengeje imyaka 23 barasiganwa mu kivunge, u Rwanda rurahagararirwa na bane
Sep 25, 2025 - 09:52
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali, irakomeza ku munsi wa gatanu, aho hitezwe gutangira amasiganwa yo mu muhanda (Road Race), nyuma y’iminsi ine hakinwa amasiganwa yo kurushanwa ibihe.
kwamamaza
Ku wa kane, ku wa 25 Nzeri (09) 2025, harasiganwa icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, ku nshuro ya mbere kigiye kuberamo mu mateka ya Shampiyona y’Isi y’Amagare. Abakinnyi barasiganwa intera ya kilometero 119,3, barazenguruka inshuro umunani umuhanda barasiganirwamo.
Byitezwe ko bahagurukira kuri Kigali Convention Centre saa 13:05', bakomereze Gishushu-MTN- Nyarutarama-Golf-SOS- Mediheal-Ku Muvunnyi- KCC.

U Rwanda ruraba ruhagarariwe n’abakinnyi bane barimo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette, baraza kwerekana urwego rwabo imbere y’imbaga y’abafana baturutse hirya no hino ku Isi.
Ni mu gihe amakipe y'ibihugu 39 birimo 14 byo muri Africa, hamwe n'abakinnyi barakina ku giti cyabo ni bo baza guhatana kuri uyu munsi wa gatanu w'isiganwa. Ndetse buri kipe iraza kwiyerekana kuri podium hamwe n'amagare yabo.
Ikipe y’u Rwanda iriyerekena isaa 12:15’, mbere y’uko abasiganwa atangira.
Kuri gahunda y’amasiganwa akurikiraho, ku wa Gatanu ( ku munsi wa gatandatu w'isiganwa) hazasiganwa abahungu bari munsi y’imyaka 19 ndetse n’abari munsi ya 23. Naho ku wa Gatandatu hazarushanwa abangavu (U19 Women) n’abagore bakuru, mu gihe ku Cyumweru ari bwo irushanwa rizasozwa hakinwa icyiciro kinini cy’abagabo bazasiganwa ibilometero 267,5.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yatangiye ku wa 21 Nzeri (09), ikaba imaze kugaragaza umwiharuko wayo nk'irushanwa rikomeye bitewe n'imiterere y'imihanda irushanyirizwamo ndetse n'ubutumburuke.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


