
Mukanemeye madeleine "Mama Mukura " yasezeweho bwa nyuma
Aug 5, 2025 - 23:59
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Kanama (08) 2025, nibwo abakunzi, inshuti, abavandimwe n'abandi benshi batandukanye basezeye kuri Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka Mama Mukura kubera gukunda no kwitabira imikino cyane y'ikipe ya Mukura Victory Sport.
kwamamaza
Makanemeye "Mama mukura" yavutse Mu 1922. Amakuru y'uko yitabye lmana yamenyekanye ku cyumweru ku wa 3 Kanama (08) 2025. Igikorwa cyo kumusezeraho cyaranzwe n'igitambo cya Misa yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Save mu Karere ka Gisagara.
Uyu mubyeyi wari ukunzwe n'abakunzi ba siporo benshi, mu muhango wo kumuherekeza w'itabiriwe na bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru n’umuryango mugari wa Mukura Victory Sport n’abandi.

Mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mukecuru wari warihebeye ikipe ya Mukura VS, ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko umwanya yicaraga mo muri Sitade Mpuzamahanga ya Huye utazongera kwicarwa mo mu mikino Ikipe ya Mukura VS izajya ihakirira. Mu 2022, Mukanemeye yavuze ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.
Yitabye lmana ari umwe mu babyeyi bitabiraga imikino muri sitade mu cyigero cye.


@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


