
Abanya-Nigeria banenze Perezida Trump
Nov 4, 2025 - 08:18
Abaturage bo muri Nigeria, barimo Abakristo n’Abayisilamu, banenze Perezida Donald Trump kubera amagambo ye yo kugaba igitero cya gisirikare avuga ko kigamije guhagarika "iyicwa ry’Abakristo" muri iki gihugu. Bavuze ko ayo magambo ashingiye ku makuru atari yo kandi ashobora gutiza umurindi amacakubiri.
kwamamaza
Abanya-Nigeria bavuga ko nubwo Abakristo bari kwicwa ariko n'abayisilamu nabo bari kuhasiga ubuzima, kuko ibibazo by’imitungo n’ubutaka ari byo bitera amakimbirane kurusha ukwemera.
Mu Ntara ya Plateau, izwi nk’umutima wa Nigeria, bamaze imyaka myinshi mu makimbirane hagati y’abahinzi b’Abakristo n’abashumba b’Abayisilamu b’aba-Fulani.
Ubwo Trump yavugaga ko yategetse Minisiteri y’Ingabo ya Amerika gutegura igitero gishoboka ngo ihagarike ubwicanyi buri gukorerwa abakristo ndetse akanabyita ko bari gukorerwa jenoside, abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki bo muri Nigeria bahise bamusubiza ko igihugu cyabo gikeneye amahoro, atari intambara y’amahanga.
Abayobozi barimo Guverineri w’Intara ya Anambra, Chukwuma Soludo, basabye Amerika gukurikiza amategeko mpuzamahanga, naho Umushumba Joseph Hayab avuga ko amagambo ya Trump yumviswe nabi, kuko yashakaga kuvuga kurwanya iterabwoba, atari kwinjira mu ntambara na Nigeria.
Ikijyamakuru RFI dukesha aya makuru, cyatangaje ko Perezidansi ya Nigeria yasabye kudaha uburemere amagambo ya Trump, ivuga ko bishobora no kuba intangiriro y’ikiganiro cy’ubufatanye mu kurwanya umutekano muke. Gusa abasesenguzi bavuga ko ibyo Trump yavuze bishobora no kuba bifitanye isano n’amakimbirane ajyanye n’abimukira b’Abanya-Nigeria batemerewe gusubira muri Amerika.
Benshi mu banya-Nigeria basanze amagambo ya Trump yabibye ikintu kidasanzwe hagati y’abayisilamu n’abakristo, nk’uko umwe mu bakuru b’imiryango muri Jos yabitangaje.
Yagize ati: "Ntidukeneye ingabo z’amahanga, dukeneye amahoro, kandi tuzayageraho ubwacu."
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


