
U Rwanda ruri guhugura abaganga bazavura abafite ubumuga bwo kutumva
Aug 13, 2025 - 14:33
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hatangijwe uburyo bwo guhugura abaganga bazajya batanga ubuvuzi bwo kubaga no gushyira mu matwi utwuma dufasha mu kumva (cochlear implants) ku bana bafite ubumuga bwo kutumva.
kwamamaza
Ni intambwe nshya mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, aho abakeneraga iyi serivisi bajyaga kuyishakiea mu bindi bihugu, bikabera imbogamizi abo mu miryango itishoboye kubera ikiguzi cyayo gihenze.
Dr Menelas Nkeshimana, ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu buvuzi muri Minisiteri y'ubuzima, yabwiye RBA ko iyo umurwayi agiye kwivuriza mu mahanga aba ari umukoro ku gihugu.
Yagize ati:" Hazagenda umwe, hagende uwa kabiri ariko uwa gatatu tugomba kuba twakoze ibishoboka byose kugira ngo twiyubakemo ubushobozi bikorerwe imbere mu gihugu, binagere ku bandi benshi babikeneye."

Yifashishije inzobere ziri gutanga ubu buvuzi mu Rwanda ku nshuro ya mbere, Dr Nkeshimana yavuze ko Minisante iri guhugura abavuzi barwo bashobora kubutanga.
Yagize ati:" Twamuhaye abanyarwanda babiri bageze ku kigero cyo kwiga ibyo akora. Ubu bari gufashanya kubaga.... Bizabatwara imyaka ibiri kugira ngo bagire ubwo bumenyi. Imyaka ibiri babikora bafashanya n'abahanga babimazemo imyaka myinshi kugira ngo agere ku rwego abaga umwana w'amezi agere k'uw'imyaka 49, aba afite ubunararibonye byinshi. Muri icyo gihe cy'imyaka ibiri, twe tuzaba dutanga iyo serivise mu buryo buhoraho."
Yongeraho ko abo baganga atari bo guhugura bizarangiriraho.
Ati:" Nabo bazagira abo baha ubwo bumenyi kugira ngo haze mo kwigira mu bihe bizaza."
Ubu buvuzi bwatangiriye ku bitaro byitiriwe umwami Faisal ( KFH), bufashijwe n’impuguke muri ubu buvuzi ziturutse mu bihugu byo hanze. Abana 10 bo mu miryango itishoboye nibo bahereweho bavurirwa ku buntu binyuze mu bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa.
Nimugihe akuma gafasha kumva usanga gahenze cyane, aho kagurwa asaga miliyoni 23 Frws, utabariyemo igikuzi cy'ubuvuzi.
Icyakora Minisiteri y'ubuzima ivuga ko iri kwiga uko iyi serivise yashyirwa ku bwisungane mu kwivuza( Mituel de santé).

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


