
Kongera serivise z'ubuvuzi zitangwa na Mitueli de sante byitezweho kugabanya impfu n'izindi mbogami ku babukoresha
Jan 22, 2025 - 14:50
Bamwe mu baturage basanzwe bakoresha ubwo bwishingizi bwa mituweli de santé baravuga ko kuba hari servise zongeweho bigiye kugabanya ipfu ndetse n’imbogamizi nyinshi bahuraga nazo. Basaba ko iyi gahunda yatangira vuba. Ibi babitangaje mu gihe Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hari serivise z’ubuvuzi zongewe kuri mituweli zitari zisanzweho.
kwamamaza
Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubona service z’ ubuvuzi bufite ireme, Leta y’U Rwanda iherutse gutangaza ko yongeye service nshya z’ubuvuzi kuri mutuel de sante zitari zisanzweho.
Dr. Nsanzimana Sabin; Ministry w’Ubuzima avuga ko hongewemo service nshya 14 ndetse ari kugirango serivise zose z’ubuvuzi zigere ku muturage wese.
Yagize ati: “icya mbere kirareba mituel de santé, aho urutonde rwa servise zatangwaga kuri mituel de santé rwiyongereye. Hiyongereyeho ibijyanye no gusuzuma no kuvura indwara ya kanseri,insimburangingo n’inyunganirangingo bitabaga kuri mituel de santé. Hiyongereyemo ibijyanye no kuyungurura no gusimbuza impyiko… hari n’urutonde rw’imiti itabaga kuri mituel de santé…bizafasha abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza. Hari servise zizahita zitangira, hari n’izizagenda zongerwamo nibura mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka kuzarangira serivise zose zigera kuri 14 zamaze kongerwa ku rutonde rw’ibitangwa na mituel de santé.”
Bamwe mu baturage basanzwe bakoresha mutuel de santé bavuga ibi ari kongerera agaciro mituweli ndetse hari icyo bigiye guhindura mu mbogamizi bahuraga nazo.
Umwe yagize ati: “ujya kwivuza ugasanga yishyuye amafaranga nk’utaratanze mitueli. Bibaye byiza byatangirana n’iki gihembwe cya Mitueli. Birakemura ibibazo byinshi n’impfu nyinshi z’abaturage kuko hari nk’umuntu ugira ikibazo ariko kuko atekereza ko nta bushobozi afite (…) bigatuma bapfira mu rugo kubera ubushobozi bukeya
Undi ati: “urumva ko twaba tugiye mu iterambere ryiza. Indwara nyinshi twivuzaga ni izidakoreshwa mituweli. Nk’ubu urugero nka kowariteme nizo twese dukoresha, hari igihe bakubwira yuko urajya kuzigura hanze. Ni imbogamizi ikomeye cyane kuko nka buriya iyo iri mu kigo biratworohera cyane kuko niba nari gukoresha 150F, urumva ko ndaba ngiye muri Magana cyangwa muri bibiri Magana! Kuri mituweli akenshi ku binini ntabwo twarenzaga 350F ariko iyo ugiye ku ruhande wishyura 3500F.”
“byaba ari byiza bitangiranye n’uku kwezi, dutangiranye n’indwara zose …n’izo tutivurizaga kuri mitueli.”
Ni mu gihe mu nama y’aba ministry yatangaje kuri serivise nshya 14 zongewemo harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, gusimbuza impyiko, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’ ibindi. Mu byongerewe kandi harimo n’igabanywa ry’ibiciro kuri service z’ubuzima. Ubusanzwe ubwishingizi bwa mituweli busanzwe bukoreshwa n’Abanyarwanda bagera kuri 92%.
@ INGABIRE GINA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


