
RDB yashyizeho amabwiriza agenga abakora n'abifuza gukora imikino y’amahirwe
Aug 1, 2025 - 15:17
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwashyizeho amabwiriza mashya agenewe abifuza kwinjira cyangwa gukomeza gukorera mu rwego rw’imikino y’amahirwe mu Rwanda. Aya mabwiriza agamije kunoza imikorere y’uru rwego, kururinda ingaruka mbi no kurushyira mu murongo ujyanye na Politiki y’Igihugu y’Imikino y’Amahirwe ya 2024.
kwamamaza
Amabwiriza mashya ashingiye ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe n°108/03 ryo ku wa 18/08/2021, n’andi mategeko agenga uru rwego. RDB yasabye abafite impushya gukomeza kwishyura buri mwaka amafaranga y’uruhushya, hakurikijwe Iteka rya Minisitiri n°01/013 ryo ku wa 20/06/2013, kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze mu buryo bwemewe n’amategeko.
RDB yatangaje ko izajya isuzuma ubusabe bushya bwo gutangiza ibikorwa birimo za casino zikorera ahantu hagenwe ndetse n’imikino y'amahirwe ikorerwa kuri murandasi no mu nyubako zabugenewe.

Abifuza kwinjira muri uru rwego basabwe gutanga ubusabe bwabo bitarenze Nzeri (09) 2025. Ubwo busabe bugomba kuba bugaragaza izina ry’umushinga, aho uzakorera, icyiciro cy’imikino y'amahirwe, ndetse n’uko uteganya gucunga ishoramari.
RDB ibyo bigamije uguteza imbere ishoramari rirambye mu mikino y’amahirwe, ariko hanubahirizwa ihame ryo kurengera abaturage.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


