PSG yateye intambwe yerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2025

Ikipe ya Paris Saint-Germain yateye intambwe ya mbere iyerekeza ku mukino wa nyuma wa mu irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwabo (UEFA Champions league) nyuma yo gutsinze Arsenal igitego 1-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri (1/2) wabereye ku kibuga cya Emirates Stadium, Arsenal yakiriraho imikino yayo.

kwamamaza

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Mata (04) 2025, wahuje aya makipe yombi afitanye ubufatanye n'igihugu cy'u Rwanda mu mikoranire aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda.

Ikipe ya PSG na Arsenal yagiye guhura ariyo makipe rukumbi yageze mu mikino wa 1/2 cya UEFA champions league 2025 ataregukana iki gikombe habe ni nshuro imwe.

Ku ruhande rwa Arsenal, yagiye gukina uyu mukino ibura abasore batandukanye bitewe n'ikibazo cy'imvune ndetse na Thomas Partey mu kibuga hagati kubera amakarita abiri y’umuhondo. Nimu gihe ku runde rw'ikipe ya PSG, nta mukinnyi n'umwe ikipe yaburaga.

Umukino watangiye ikipe ya Arsenal ikora amakosa kuko bidatinze PSG yatsinzwe igitego hakiri kare, ku munota wa kane, cyinjijwe na Ousmane Dembélé ku ishoti yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina aherejwe na Khvicha Kvaratskhelia.

PSG yakomeje gusatira ikipe ya Arsenal bituma abasore ba Mikel Arteta bakomeza gukora amakosa nk'aho Jurrien Timber yakoreye ikosa Khvicha Kvaratskhelia ku munota wa 17 ryari kuvamo penaliti ariko umusifuzi agaragaza ko umukino ukomeza nta kosa ryakozwe.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Ikipe ya Arsenal yabonye amahirwe yari kuvamo igitego ariko ntibyayikundira nk'uburyo bwiza ku mupira watewe mu izamu na Gabriel Martinelli, ukurwamo na Gianluigi Donnarumma wahise atabarwa na bagenzi be igice cya mbere kirangira ari 1:0.

Mu gice cya kabiri arsenal yatangiranye imbaraga kuko Ku munota wa 47' Mikel Merino yaboneye Arsenal igitego n’umutwe, ariko ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] rigaragaza ko habayeho kurarira.

Arsenal yabonye ubundi buryo bwiza ku mupira winjiranywe na Leandro Trossard, ateye ishoti ryo hasi rikorwaho gato na Donnarumma, umupira ujya muri koruneri. Amakipe yakomeje agerageza uburyo byo gushaka igitego ariko abazamu ku mpande zombi barushaho kwitwara neza. Umukino urangira PSG itsinze Arsenal 1:0.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Bufaransa i Paris ku wa 7 Gicurasi (05) 2025, ku kibuga cya PSG yakiriraho imikino yayo. Kugira ngo Arsenal yatsindiwe iwayo ibashe kuba yagera ku mukino wa nyuma, bisaba ko yatsindira PSG iwayo ibitego 2 ku busa cyangwa ibitego byose yatsinda igashyiramo ikinyuranyo cy'ibitego 2.

Undi mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League uteganyijwe kuri uyu wa gatatu, saa tatu z’ijoro, aho urahuza FC Barcelone yo muri Espagne na Inter Milan yo mu Butariyani, zatwaye iki gikombe.

@ Shumbusho Darius/Isango Star-Kigali.

 Apr 30, 2025 - 09:10