Pakistan na Afghanistan bananiwe kumvikana ku guhagarika imirwano 

Leta ya Pakistan yatangaje ko ibiganiro byayo na Afghanistan bigamije kugera ku gahenge karambye byarangiye nta mwanzuro ugezweho. Ibi yabyatanjwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira (10)2025, nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro byabereye i Istanbul, ku buhuza bwa Qatar na Turkey.

kwamamaza

Leta ya Afghanistan iyobowe n'abatalibani imaze iminsi iganganye na Pakistan, RFI ivuga ko iyo mirwano yahitanye abantu benshi.

Abinyujije kuri X, Minisitiri w’Itangazamakuru wa Pakistan yavuze ko ibiganiro bitageze ku ntego bitewe na Afghanistan yirengagije impamvu nyamukuru, ahubwo bagashinja Pakistan ibirego.

Yagize ati:" Birababaje kuko uruhande rwa Afghanistan rutigeze rutanga icyizere na gito, rwahisemo kwitandukanya n’ikibazo nyamukuru, ahubwo rujya mu magambo yo gushinja, kwihunza no gukoresha amayeri."

Imirwano hagati y’impande zombi yatangiye mu byumweru bibiri bishize, ubwo ubutegetsi bw'Abatliban bwatangizaga igitero ku mupaka nyuma y’iturika ry’ibisasu ryabereye mu murwa mukuru,i Kabul, Pakistan ishinjwa kuba ibifitemo uruhare.

Kunanirwa kumvikana ku gahenge bigaragaza ko umutekano ku mupaka ukomeje kuba ikibazo gikomeye hagati y’ibihugu byombi.

@rfi, le monde

 Oct 29, 2025 - 09:45