
Nyaruguru: Abo mungo zahozemo amakimbirane barashima iterambere bamaze kugeraho
Feb 26, 2025 - 15:02
Imiryango yari ibanye mu makimbirane iravuga ko nyuma yo guhabwa inyigisho ziyifasha kuyasohokamo irajwe inshinga no kwiteza imbere kuko basanze abadindiza mu iterambere n'imiryango yabo. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko ishingiro ry'imibanire myiza mu bashakanye ari ukwimakaza kubabarirana.
kwamamaza
MUKAMURERA Delphine ni umwe mu babyeyi bari bafite ingo zibana mu makimbirane mu Murenge wa Nyagisozi wo karere ka Nyaruguru. We na bagenzi be, bavuga ko nyuma y'aho ubuyobozi bwo mu nzego z'ibanze bubashyiriye ku rutonde rw'abahabwa inyigisho zibafasha kuyavamo, byabagiriye umumaro mu mibereho yabo.
Bavuga ko ubu barajwe inshinga no kwiteza imbere nyuma yo gusanga amakimbirane yarabadindije
MUKAMURERA yagize ati: “hari ikintu tumaze kwiyungura. Niba twarashakaga amafaranga, twashora nk’ibyo bigori agahita ambwira ngo ayo mafaranga yampe nyabike nuko agahita yigira mu kabari! Yaza yayamaze nuko tukarara turwana. Ubu rwose nta kibazo dufite.”
Umugabo ati: “tutarabona amahugurwa, hari byinshi bitubangamira, bigatuma tutagira ukuzuzanya mu muryango. Ubu twahise tumenya imungu zimunga urugo kandi ntabwo twari tuzizi, bityo tukaba duharanira ngo izo mungu tuzirwanye.”
“nk’ubu nagendaga ntavuze mu rugo nuko bigatera agahinda umudamu, nawe akaba yagenda atambwiye nuko simenye ko ari imungu imunga urugo.”
Undi mubyeyi wabayeho mu makimbirane, yagize ati: “twari tubanye nabi, mbona mpohoterwa, mbona ambangamiye, ibyo akora simbimenye. Ariko aho duhuguriwe, asigaye ajya kugenda nuko akambwira ati ‘ngiye aha n’aha, simpari umenye ibyo mu rugo’. Yaba agarutse akambwira ko aje, akansuhuza, akambwira uko yiriwe, nanjye nkamubwira uko abana bameze. Ibintu bikagenda neza. Nuko ihaho yaba arizanye nkaribona nkuko yarihashye.”
Pasiteri ANICET KABALISA; umuyobozi w'ihuriro ry'abafashanyabikorwa, JADF, avuga ko nyuma yo guha inyigisho iyi miryango ikwiye kwimakaza kumenya ko ishingiro ry'imibanire myiza mu bashakanye ari ukwimakaza kubabarirana.
Ati: “nk’umutekinisiye umaze igihe akorana n’imiryango, mu burambe maze, iterambere ntirishoboka mu muryango urangwa n’amakimbirane. Twe iterambere riri mu buryo bune: iterambere mu mubiri: hazamo ubukungu. Iterambere muri roho ahatuma ingo zisabana. Iterambere muby’ubwenge: rituma umuntu atekereza neza byagutse n’iterambere mu mutima: rituma abantu babasha kumva amarangamutima yabo asabanye, uri mu rugo akumva hararyoshye kuburyo umuntu yifuza gutaha kare, ntatahe kubera yuko umugore n’abana baryamye cyangwa umugabo yaryamye. Ahubwo agataha afite ibyiyumviro byo kumva yishimiye urugo.”
“rero ndabaha ubutumwa buvuga ngo ni uguhindura imitekerereze. Iyo utababarira umera nk’umuntu wihesha igikombe cy’uburozi noneho ugategereza ko uwo muntu mubana ariwe uza gupfa! Hoya, ntabwo byakunda. Ahubwo wowe utababarira bikugiraho ingaruka kurenza uriya. Niyo mpamvu kubabarira ari imwe mu ndangagaciro ituma abashakanye ababana neza bigatuma n’iterambere bifuza rigerwaho kurusha kubika inzika kuko idindiza iterambere ryaba iry’imibanire n’iterambere ry’ubukungu, n’iterambere ry’igihugu.”
Imibare igaragaza ko mu Mirenge ya Nyagisozi na Ngoma, hari imiryango 120 imaze guhabwa inyigisho ziyifasha kuva mu makimbirane. Ubu, iyo miryango ikaba ibanye neza mu gihe imwe yari igeze no ku rwego rwo kwaka agatanya.
Abo izi nyigisho zimaze kugeraho, bavuga ko nyuma y'impinduka ziri iwabo mu ngo, biteguye no kuzigeza ku bandi bameze nkuko bari bameze.
@ RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


