"ntabwo Akarere kacu ariko gakwiye gusigara inyuma": Abacuruzi bo mu mujyi wa Nyanza basaba isoko

Abacururiza mu isoko ry'Umujyi barasaba ko bakubakirwa irijyanye n'igihe bamaze imyaka irenga 10 bategereje. Bavuga ko iryo bafite ubu ritabaha ubwisanzure kandi imvura yagwa bakanyagirwa. Icyakora ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bamaze kwemeranya n'abazaryubaka. 

kwamamaza

Kimwe n'ahandi mu yindi Mijyi, n'uwa Nyanza naho hari isoko ari naryo rikuru muri aka karere, nyuma yandi aba hirya no hino mu Mirenge, nayo afatwa nk'akomeye. 

Abarema n'abacururiza muri iri soko ry'uyu Mujyi wa Nyanza bavuga ko kuba rishaje kandi ari rito bitabaha ubwisanzure, ndetse n'imvura yagwa bakanyagirwa. Basaba ko bakubakirwa irijyanye n'igihe bamaze imyaka 10 bategereje.

Ubwo baganiraga n'Isango Star, umucuruzi umwe yagize ati:" riranyagirwa kuko hari ahasakaye n'ahadasakaye, icyiza ni uko hasakarwa hose kuko kugama biragora cyane. Turasaba inkunga, bagasakara hariya hose, hasi hagakorwa neza kuko ntabwo hakoze neza."

Yongeraho ati:"natwe ni ukuduha etage kuko hano ni mu mujyi adiko haracyari hasi urebye!

Mugenzi we ati:"urebye iri soko ntabwo ari ryiza, ntabwo rijyanye n'igihe. Urebye nka za Kigali muri downtown, ugeze za Huye, za Muhanga: hari isoko, hari ama- etage ariko hano hari akajagari, umwanda... ibindu byose abaguzi n'abagurisha bakoresha ubona ko bitari ku murongo. "

Aba bacuruzi bashima aho u Rwanda rugeze mu iterambere ariko bakavuga ko "ntabwo akarere kacu ariko gakwiye gusigara inyuma."

KAJYAMBERE Patrick; Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza w'agateganyo, avuga ko n'ubwo iri soko rimaze imyaka irenga 10 ritegerejwe n'abaturage, ariko hari amakuru mashya ajyanye n'uko ubu bamaze kwemeranya n'abazaryubaka.

Yagize ati:"tugenda tuyababwira nuko twabonye umufatanyabikorwa tuzafatanya kuryubaka. Ibikenewe twamaze kubyemeranyaho, twatanze na document ubu baracyayikurikirana. Urumva kuduha uburenganzira kandi nahamya ko bigeze heza. Reka tubikurikirane kugira ngo tubashe kuryibaka vuba bishoboka."

Agaruka ku gihe cyo gutangira kubaka iri soko, KAJYAMBERE yavuze ko "biterwa kuko turasaba, biterwa n'igihe bya byangombwa byamaze kuzurizwa kuko ntabwo twahita tuvuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi, icyo dushaka ni uko byihuta. Ariko turimo turabikurikirana kugira ngo byihute."

"habaye izindi mpinduka twazimenyesha abo dufatanya, ariko icyizere turagifite."

Biteganyijwe ko iri soko rizaba ryubatswe mu buryo bw'igorofa rizubakwa n'abikorera, rikuzura ritwaye 3,463,185,974 y'amafaranga y'u Rwanda. Nimugihe ubutaka rizubakwaho buzatangwa na Leta y'u Rwanda. 

Inyubako y'iri soko izubakwa aho irisanzwe riri ubu, rikazubakirwa hamwe bifatanye na gare nshya, izuzura itwaye 2,850,427,866 z'amafaranga y'u Rwanda. 

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyanza.

 May 7, 2025 - 14:45